BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitikiUbukungu

Chango App: Ikoranabuhanga rishya rifasha Ibimina gucunga imisanzu mu buryo bwizewe

Chango App ni urubuga rw’ikoranabuhanga rushya rwashinzwe n’ ikigo cy’ ubucuruzi IT Consortium, akaba ari uburyo bugamije gufasha amatsinda y’abantu gukusanya, gucunga no gukurikirana imisanzu n’inkunga mu buryo bwizewe, bwihuse kandi bunoze, binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Ubusanzwe mu mibereho y’ abanyarwanda amatsinda azwi nk’ibimina, amatsinda yo kwizigama no gufashanya, kimwe n’amashyirahamwe y’imishinga iciriritse, bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuturage. Ariko ahenshi ugasangamo imbogamizi mu micungire y’amafaranga n’ubwizerane hagati y’abanyamuryango.

Ni muri urwo rwego ikigo cy’ikoranabuhanga IT Consortium, cyatekereje Chango App, urubuga rugamije gukemura ibyo bibazo, rufasha mu gucunga neza imisanzu, kandi rukemeza ko amakuru n’amafaranga bigaragara mu mucyo.

Izina Chango rifite inkomoko mu ijambo ry’ igiswayire risobanura gushyira hamwe cyangwa guhererekanya, rihuzwa n’intego nyamukuru y’urubuga ari yo koroshya ubufatanye n’ itangwa ry’imisanzu mu matsinda.

Chango App yifashisha ikoranabuhanga rifunguye kandi ryoroshye gukoresha, kandi yemewe n’inzego z’igihugu zirimo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga (NCSA).

Ibi akaba ari bimwe mu byatangajwe na Bwana Benjamin Karenzi Umuyobozi mukuru wa IT Consortium mu nama n’itangazamakuru yabereye ku cyicaro cy’ iki kigo i Kigali kuri uyu wa 2 Mata 2025

Karenzi Benjamin, Umuyobozi wa IT Consortium

Bwana Karenzi yasobanuye ko intego n’akamaro ka Chango App ari ugufasha amatsinda cyangwa se ibimina by’abantu kwirinda imicungire y’amafaranga idahwitse no kongera umutekano w’ imisanzu yabo. Yakomeje agira ati: “Twifuje ko ikoranabuhanga rihinduka umufatanyabikorwa w’amatsinda, aho kwishyingikiriza gusa kubika amakuru ku mpapuro.”

Ati: “Twabonye ko amatsinda menshi afite ubushake bwo gutera imbere, ariko akabura uburyo buhamye bwo gukusanya no gukoresha amafaranga yabo. Chango App rero ni uburyo bwizewe bushobora no gukurikirwa n’ abagize itsinda ariko bari kure nko mu bindi bihugu”

Uturutse I buryo ni Kate Gustave wari uyoboye iki kiganiro na Alida Gaju, ushinzwe imishinga y’ iterambere muri IT Consortium

Uyu muyobozi yavuze ko intego yo gushyiraho Chango App ari iyo kuba igikoresho cy’ibanze cyifashishwa n’amatsinda mu gihugu hose ndetse no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane no ku Banyarwanda baba mu mahanga baba bashaka gufatanya n’amatsinda ari nk’ imbere mu gihugu.”

Mu kiganiro cyatanzwe kandi na Alida Gaju, umukozi ushinzwe imishinga y’ iterambere wa IT Consortium, yasobanuye ko kuri ubu Chango App ikoreshwa hifashishijwe téléphone aho abagize itsinda bashyira application ya Chango muri telephone. Yaba ku bakoresha Android cyangwa iOS. Aho akaba ari ho byose bikorerwa. Yaba kubitsa amafaranga cyangwa gutanga umusanzu ndetse no gukuraho amafaranga. Kuri Chango App hakaba kandi hifashishwa Mobile Money cyangwa se Bank mu gushyiraho amafaranga cyangwa kugena aho ajya mu kuyabikuza cyangwa kuyohererezanya.
Gaju yasobanuye kandi ko bitarenze muri Kamena uyu mwaka hazaba hari n’ uburyo bw’ akanyenyeri (USSD) ku badakoresha telephone zigezweho (Smartphone).

Kugeza ubu Chango App ikorera mu Rwanda, Liberia, Ghana ndetse na Kenya. Muri Ghana magingo aya Chango App ikaba ikoreshwa n’ amatsinda agera ku bihumbi bitatu.

Ikoranabuhanga rya CHANGO rikaba ryitezweho gufasha abaturage gucunga umutungo wabo neza, kongera ubwizerane mu matsinda no guteza imbere imishinga mito n’iciriritse.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts