Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), bagiranye inama n’abatwara moto mu Mujyi wa Kigali yari igamije kubibutsa kunoza umurimo birinda imyitwarire iteza akajagari n’impanuka.
Ni inama yitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Olivier Kabera, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi mukuru wa RURA Evariste Rugigana.
Ku itariki ya 17 Mata 2025, ni bwo inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rigenga umuhanda rije kuvugurura Itegeko no 34 / 1987 ryo ku wa 17 Nzeri 1987 rigena amabwiriza agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, rigamije kurinda impanuka ziterwa n’ubuteshuke, uburangare cyangwa ibikorwa bigenderewe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo yabwiye abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto, ko hari byinshi birimo kuvugururwa bijyanye no kuborohereza mu kazi bakora kugira ngo karusheho gukorwa mu buryo bunoze kandi bubafasha gutunga imiryango yabo harimo no kubongerera parikingi mu bice bitandukanye.
Yabasabye ku ruhande rwabo nabo kwigenzura, abakoraga amakosa bakihatira kuvugurura imikorere kandi ko abazakomeza gufatirwa mu makosa bazajya babihanirwa ari nako abazitwara neza hazashyirwaho uburyo bwo kubashimira imyitwarire myiza bagaragaza.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye mu ijambo yabagejejeho, yagarutse ku mushinga w’itegeko, ashimangira ko hari ingamba zafashwe zijyanye no kuvugurura imikorere yabo mu buryo buborohereza akazi.

Yagize ati “Umushinga w’itegeko rigenga umuhanda wemejwe n’inama y’Abaminisitiri, mu biwugize harimo kuba iminsi umuntu yagombaga kuba yishyuye amande atangwa ku makosa yakozwe mu muhanda iziyongera ikazagera kuri 30 ivuye ku minsi itatu gusa yasabwaga kuba yamaze kwishyurwa.”
Yakomeje avuga ko “Rizatangira gukurikizwa mu gihe gito rimaze gusohoka mu igazeti ya Leta, ariko haratangira kurebwa uko hashyirwaho imikorere n’imikoranire iganisha mu njyana y’icyo cyerekezo cy’igihugu.”
IGP Namuhoranye kandi yabagaragarije ko hazabaho uburyo bw’imicungire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga, bujyanye no gushimira abitwara neza no gukura amanota ku bazaba bakigaragara mu makosa yo mu muhanda atandukanye, abasaba gutwara neza igihe cyose bakoresha umuhanda birinda ko byabagiraho ingaruka zirimo gukurwaho amanota bishobora kubakururira guhagarikwa gutwara by’igihe gito n’izindi zitandukanye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yashimiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kuba bitabira gahunda z’ibikorwa rusange by’iterambere, abasaba gukomeza gufata neza ibikorwaremezo, kwimakaza imyitwarire yo kwirinda impanuka zo mu muhanda no kurangwa n’isuku birinda guta imyanda ahabonetse hose, ahubwo bakayishyira ahabugenewe.
Bigeragezo Bernabe, umumotari umaze imyaka 15 atwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali, yavuze ko ibyo bagejejweho muri iyi nama ari inyamibwa kandi ko bibateye akanyamuneza, guhera ubu bagiye gukora ibishoboka byose mu kurwanya amakosa akunze kubagaragaraho.
Yavuze ko amakosa abatwara moto bajya bakora arimo; abahindura nimero iranga ikinyabiziga bahindura imibare ngo amakosa bakora azitirirwe abandi, abaheka imizigo minini, abiruka iyo bahagaritswe n’umupolisi n’abatwara basinze bavuye mu kabari, avuga ko we na bagenzi be bagiye gufatanya na Polisi mu kurwanya ayo makosa kuko ari ikibazo ku mutekano wo mu muhanda.