BREAKING

AmakuruImikino

Atletico Madrid igiye kujya yamamaza Visit Rwanda

Ikipe ya Atletico Madrid imwe mu z’ ubukombe muri Shampiyona ya Espagne yasinyanye n’ U Rwanda amasezerano yo kwamamaza gahunda ya VISIT RWANDA azagera muri 2018.

U Rwanda rwasinyanye na Atletico Madrid amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda

Ni amasezerano arimo ko iyi kipe izajya yambara umwambaro uriho ikirango cya Visit Rwanda mu myitozo ndetse no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’ umukino.

Kuri stade Riyadh Air Metropolitano stadium y’ Atletico Madrid kandi hazajya hacururizwa Ikawa y’ U Rwanda ndetse hanamamazwe Visit Rwanda

Atletico Madrid kandi izamamaza Visit Rwanda mu gikombe cy’ Isi cy’ ama Club kizabera muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika muri Ukuboza uyu mwaka

Jean Guy Africa Umuyobozi wa RDB nyuma y’isinywa ry’ aya masezererano

Ubwo yavugaga kuri aya masezererano Jean-Guy Afrika, Umuyobozi mukuru wa RDB yatangaje ko Atlético de Madrid ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ishoramari, ubukerarugendo n’iterambere rya siporo.

Ati “Binyuze muri iyi mikoranire, twiyemeje kugaragaza u Rwanda nk’ahantu habereye ba mukerarugendo, ahantu hihariye ku bantu mpuzamahanga bakora ubukerarugendo ndetse n’ahantu hatanga urubuga rwo gukuza impamvu, hanagura amahirwe ku banyafurika bakiri bato binyuze muri siporo.”

Atletico Madrid igiye kwamamaza Visit Rwanda, ije isanga Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Arsenal yo mu Bwongereza na Bayern Munich na zo zisanzwe zamamaza Visit Rwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts