Ikipe y’Igihugu ya Algeria yatangaje ko iri kwitegura umukino wa gicuti uzayihuza n’iy’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago muri Algeria ryanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga z’Ikipe y’Igihugu ritangaza umukino wa gicuti.
Iri tangazo ryagaragaye nyuma y’uko Algeria isubitse uwo yagombaga kuzahuriramo na Niger kubera ko impande zombi zitawumvikanyeho neza.
Umukino w’u Rwanda na Algeria uteganyijwe tariki ya 5 Kamena 2025, saa Mbili z’ijoro, ukazabera muri Algeria ku kibuga cya Chahid Hamlaoui Stadium giherereye mu mujyi wa Constantine.

Uyu ni umukino uzafasha cyane Umutoza w’Amavubi ukomoka muri Algeria, Adel Amrouche, kuko azaba abura amezi atatu ngo yongere guhura na Nigeria iheruka kumutsindira i Kigali ibitego 2-0.

Afurika y’Epfo iyoboye Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’amanota 15, u Rwanda rukaba ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani rukayanganya na Benin ya gatatu, Nigeria izigwa mu ntege ikagira arindwi. Lesotho na Zimbabwe ziri inyuma imwe ifite atandatu indi ikagira ane.
Si Amavubi gusa akeneye uyu mukino wa gicuti, kuko na Algeria iyoboye Itsinda G n’amanota 15 ariko ikaba itizeye neza ko izajya mu Gikombe cy’Isi, kuko Mozambique ifite amanota 12, Botswana na Uganda zifite icyenda zikomeza kuyigenda runono