BREAKING

AmakuruPolitiki

Uko U Bubiligi bwashatse gusenya U Rwanda kuva mu myaka109 ishize

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko u Bubiligi bufite uruhare rukomeye mu mateka asharira y’u Rwanda yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025 ubwo hatangizwaga iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabimburiwe no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga ibihumbi 250 ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali. Wayobowe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame banacanye urumuri rw’icyizere.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatanze ikiganiro kigaragaza uruhare rw’u Bubiligi mu mateka y’ivangura mu Rwanda, yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimangiye ko mu myaka 109, nta gihugu na kimwe ku Isi, cyashotoye ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku bukoloni bwimitse irondabwoko ryatumye Jenoside itekerezwa igakorwa amahanga abireba. Isuzuma ry’amateka ngiye kunyuramo mu ncamake rirerekana ko nta gihugu na kimwe ku Isi, kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bubikorera u Rwanda kuva bwarukoloniza.”

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubaye mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wahagaze biturutse ku kuba iki gihugu gishinja u Rwanda uruhare mu ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse bukaba bukomeje kurusabira ibihano.

Ni ibirego byaje bisanga indi myitwarire igayitse y’u Bubiligi irimo kwanga Ambasaderi w’u Rwanda, guhishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi byose byatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo gucana umubano n’ iki gihugu

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts