Kuri uyu wakabiri tariki 18 Werurwe 2025, Mulindi Japan One Love Project yakoze igikorwa cyo guha imbago abamugaye bacitse amaguru.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Abamugaye bo mu turere twa Kicukiro, Nyarugenga na Gasabo ni bo bahawe imbago n’uyu muryango wita ku guteza imbere imibereho myiza y’abamugaye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’uyu muryango, Gatera Emmanuel, yavuze ko gahunda yabo ari ukugera mu turere twose tugize igihugu, bakajya bafasha abamugaye batandukanye. Yatangaje ko nyuma y’umujyi wa Kigali, bazakomereza mu ntara y’Uburasirazuba mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare.

Mulindi Japan One Love Project ni umuryango ufasha ku bamugaye ubaha insimburangingo zitadukanye. Bakaba mu bikorwa byabo baterwa inkunga n’abaturage batandukanye bo mu gihugu cy’Ubuyapani nk’ uko Gatera Emmanuel washinze Mulindi Japan One Love Project yabitangaje
Ibi bikorwa akab ari urugero rwiza rw’ubufatanye mpuzamahanga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mulindi Japan One Love Project ikomeje ibikorwa byayo mu guharanira iterambere ry’abamugaye, kandi iteganya gukomeza gufasha benshi mu gihugu hose.