Umuhanzi Masamba Intore yatumiwe mu gitaramo cy’ urwenya cya Gen -Z Commedy kimaze kwigarurira imitima benshi.
Nk’ uko abitabira ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi ndetse n’abikurikira ku mbuga nkoranyambaga bamaze kubimenyera, muri ibi bitaramo habamo agace kihariye kiswe Meet Me Tonight, aho batumira abantu batandukanye maze bakaganiriza abitabiriye Gen -Z Comedy.
Ni muri urwo rwego rero abategura ibi bitaramo no kuri iyi nshuro batumiye umuhanzi Masamba Intore muri Gen -Z Comedy iteganyijwe ku wakane tariki 6 Werurwe uyu mwaka.

Usiye kuzaganiriza abazitabira iki gitaramo akabaha impanuro ndetse akanabasangiza urugendo rwe rw’ ubuhanzi n’ibindi, binateganyijwe ko Masamba azanasogongeza abazitabira iyi Gen – Z Comedy kuri album ye nshya ye yise Mbonezamakuza igizwe ni indirimbo 27 aherutse gushyira hanze.
Akaba ari ubwa Kabiri Masamba agiye kuganiriza abitabira ibi bitaramo, nyuma y’ icyo n’ ubundi yahawemo umwanya cyo muri Nyakanga 2024
Iki gitaramo cya Gen -Z Comedy nk’uko bimaze kumenyerwa kikazabera mu mahema ya Camp Kigali, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu (5,000 FRW) mu myanya isanzwe n’ ibihumbi icumi (10,000) muri VIP
Ibitaramo bya Gen – z Comedy bitegurwa n’ umunyarwenya Fally Merci, bikaba biterwa inkunga n’ umujyi wa Kigali, Fortebet, Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyayo cya Vitalo n’abandi.
Nyiramaliza, imwe mu ndirimbo nshya za Masamba Intore









