BREAKING

Amakuru

MONUSCO yagaragaye nk’ umufatanyacyaha nyuma y’ifatwa ry’intasi za Afurika y’Epfo I Goma

Amakuru People TV ikesha ibinyamakuru byo muri Repubulika ya Congo aravuga ko umutwe wa M23 watahuye kandi ugafata abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo bakekwaho ubutasi, bikavugwa ko bari biyoberanyije nk’Abanyatanzaniya.

Aba bakekwa ni inzobere mu ikoranabuhanga bakaba bari mu bikorwa byo gutata no gukusanya amakuru i Goma, bikekwa ko bari bafashijwe na MONUSCO.

MONUSCO irashinjwa ubufatanyacyaha

Amakuru akaba avuga ko bari bafite intego yo kwinjira mu miyoboro y’itumanaho n’ibindi bikorwaremezo by’ingirakamaro kugira ngo baburizemo imirimo ya M23. Ibyo bikorwaremezo bari bagambiriye kwibasira byari iby’itumanaho, ubwirinzi bw’ikirere, n’ibindi by’ingenzi.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku munsi w’ejo, hagati mu mujyi wa Goma hafi y’ikiraro kiri imbere ya Banki Nkuru. M23 yabonye amakuru ko abo batasi bari mu bikorwa byabo, maze ibafata byihuse. Abasirikare ba MONUSCO bari babaherekeje bagerageje kubarwanaho, ariko ingabo za M23 zirabatsinda.

MONUSCO yateshejwe intwaro zayo, kandi M23 inatwara ibikoresho by’ikoranabuhanga byari bikomeye, bikomeza kugaragaza uruhare MONUSCO ifite mu bikorwa by’ubutasi n’intambara.

Zimwe mu ngabo za MONUSCO

Iri fatwa ry’aba batasi ryongeye gushimangira impungenge zimaze igihe ko MONUSCO itari umutwe w’amahoro utagira aho ubogamiye. Kugeza ubu, ifite abasirikare ba FARDC barenga 400 bayihungiyemo, barimo Lt. Col. Ndjike Kaiko, ba jenerali batatu, ba koloneli 12, n’abandi basirikare bakuru. Amakuru y’ubutasi yemeza ko MONUSCO iri gufatanya na SADC kugira ngo barebe uko bakura abo basirikare i Goma, kuko kumenyekana kwabo gushyize igitutu kuri iyo MONUSCO

Aya makuru mashya yerekana neza ko MONUSCO ishobora kuba ifite uruhare rutaziguye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo. Ibi bitera ibibazo bikomeye ku cyizere abantu bagirira iyi misiyo, cyane cyane nyuma yo gufatwa kw’aba batasi no kunyagwa kw’intwaro n’ibikoresho byayo.

Iki gikorwa kandi cyagaragaje ko SADC ikomeje kugira uruhare muri iki kibazo, n’ubwo mu nama ziheruka yavugaga ko isaba M23 guhagarika imirwano no gushakira igisubizo mu biganiro na Perezida Félix Tshisekedi.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts