Nyuma y’igihe kingana n’ukwezi mu masomo, abasirikare n’abapolisi 25 basoje amahugurwa yo gutwara moto mu bihe by’ubutabazi yaberaga mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda basoje amahugurwa yerekeranye no gutwara amapikipiki mu bihe by’ubutabazi (Motorcycle driving in emergency situations course), basabwa kuzakoresha neza ubumenyi bayungukiyemo kugira ngo abashe kugera ku ntego zayo.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Carabinieri yo mu gihugu cy’u Butaliyani. Yitabiriwe n’abagera kuri 25, barimo abapolisi 20 na batanu bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Bahawe amasomo atandukanye arimo; ajyanye no gutwara amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, gutabara vuba ahabaye impanuka, kugendera ku muvundo, guhagarara bitunguranye no guherekeza abanyacyubahiro hifashishijwe ayo mapikipiki.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, Jeanne Chantal, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa no gusohoza inshinganano zayo.
Ati “Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe kuzuza inshingano zayo kandi bikozwe kinyamwuga. Kugira ngo tubigereho, bisaba amahugurwa nk’aya n’andi yihariye ashimangira ubunyamwuga mu mikorere y’akazi. Ubumenyi n’ubuhanga mwungutse buzatanga umusaruro witezwe igihe muzaba mwabukoresheje uko bikwiye, Polisi y’u Rwanda ibitezeho kongerera agaciro ibisanzwe bikorwa mu rwego rwo kurushaho kuzuza neza inshingano zayo.”

DIGP Ujeneza yavuze ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rifunguye kandi ryakira n’abashoramari b’abanyamahanga, abayobozi n’abanyacyubahiro baza gusura igihugu, byatumye akazi ka Polisi ko gucunga umutekano wo mu muhanda kiyongera n’inshingano zo guherekeza abo bashyitsi, kandi nabyo ari ingenzi mu rwego rw’imikorere igendanye n’igihe.
Ati “Kugira ngo ibyo byose bigende neza, moto zigira uruhare runini mu kurinda umutekano wo mu muhanda no gukemura cyangwa guhangana n’ibibazo by’umutekano biterwa n’umuvuduko, zigira ubushobozi bwo gukora ingendo no kunyura mu mihanda irimo umuvundo bityo abapolisi bakabasha gukorana ingoga no mu bihe bidasanzwe.”

Yakomeje avuga ko “Kongera ibisabwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugira moto nshya zifashishwa byatumye habaho icyuho mu bumenyi; hakenerwa kongera umubare w’abapolisi bashoboye kuzikoresha neza.”

DIGP Ujeneza yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Carabinieri y’u Butaliyani na Polisi y’u Rwanda, ashimira abarimu batanze amahugurwa n’umuhate abitabiriye amahugurwa bagaragaje ubwo bigaga gutwara moto zizafashwa mu gucunga umutekano.









