BREAKING

Iyobokamana

Imbaraga z’ Ubukristo kuri Sosiyete

Ku itariki 24 Kanama 1759 mu mujyi witwa Hull wo mu Bwongereza, havutse umwana witwa William Wilberforce, abenshi bakundaga kumuhamagara Billy. Avuka ku babyeyi bakize cyane, Robert na Elizabeth.

Amaze kugira imyaka icyenda yagize ibyago apfusha se ndetse na nyina arwara indwara ikomeye araremba cyane. Biba ngombwa ko ajya kuba kwa se wabo William. Se wabo n’umugore we bari abakristo b’abametodisite, kandi ryari idini rishya. Byatumye sekuru na nyina wa Billy bamukurayo vuba vuba ngo iyi myizerere mishya itamwinjiramo. Muri 1776 Billy (afite imyaka 17) yari amaze kwinjira muri kaminuza ya Cambridge, yari yibereyeho ubuzima bwo kuryoshya no kwinezeza.

Ku itariki 31 Ukwakira 1780 Billy yatorewe kuba umwe mu bagize inteko ishingamategeko y’Ubwami bw’Ubwongereza ku myaka ye 21. Mu 1784 Billy (afite 25) yafashe ikiruhuko ajyana na nyina gutembera muri France na Italy.

Ari ahitwa Nice muri France agwa ku gitabo cya Phillip Doddridge cyitwa “The Rise and Progress of Religion in the Soul” “Uko imyizerere/idini rikura mu bugingo bw’umuntu”.

Billy yagarutse asoma iki gitabo agera London ibitekerezo bye bitakiri hamwe, asoma bimwe mu Byanditswe Phillip yakoresheje mu gitabo bihita bituma ahitamo kureka ibintu byose yumvaga bidashimisha Imana. Asigarana ikibazo kimwe cyo kwibaza niba agomba kuguma muri politiki cyangwa ari buyivemo, yibuka inshuti bamenyanye kera yari umukristo John Newton (Niwe wanditse indirimo “Amazing Grace”) bari bamaze nk’imyaka 10 batabonana. Uyu yamwemeje rero ko akwiye gukomeza gukora politiki ndetse akayikoresha mu guharanira ibyiza.

Bamwe mubaharaniraga kurwanya ubucakara (slavery) bari baragiye bamusaba kubiyungaho akabyanga, yaje kujya kubashaka afatanya nabo.

Mu myaka icumi yakurikiyeho Ubwongereza bwashyizeho itegeko rihagarika gucuruza abantu ryiswe Slave Trade Act of 1807, icyakora ntiryakuraga mu bucakara abari basanzwe baburimo. Iminsi itatu mbere yuko apfa Ubwongereza bwashyizeho itegeko rihagarika ubucakara “Slavery Abolition Act of 1833”.

Ubukristo bufite imbaraga zo guhindura ubuzima ndetse na sosiyete z’abantu bakava mu bibi bakajya mu byiza.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts