Indirimbo imaze iminsi igezweho Best Friend umuhanzikazi Bwiza yafatanyijemo na The Ben yasibwe ku rubuga rwa YouTube.
Iyi ndirimbo yari imaze hafi ibyumweru bibiri igiye hanze bikaba bivugwa ko yasibwe kuri uru rubuga biturutse ku kirego cyatanzwe n’ undi muhanzi witwa Albert Albito.

Uyu muhanzi ubundi witwa Niyonkuru Albert uzwi nka Albito yavuze ko impamvu yasibishije iyi ndirimbo ari uko atabashije kumvikana n’ aba bahanzi bandi ndete n’abo bakorana, akaba abashinja kumwibira igihangano cyakora agahamya ko agiye kuganira na bo bagashaka igisubizo kinogeye impande zombi.
Uyu muhanzi Albito avuga ko Bwiza na The Ben mu gukora indirimbo yabo Best Friend hari bimwe mu bigize indirimbo Sinjye ya Albito bakoresheje atabibahereye uburenganzira.
Umuhanzikazi Bwiza nyuma yo gusibwa ku iyi ndirimbo yashyize hanze itangazo ryihanganisha abakunzi be n’ab’ iyi ndirimbo by’ umwihariko avuga ko ababikoze ari abitishimiye iterambere ry’ umuziki w’ U Rwanda ariko na none atanga icyizere ko iki kibazo gikemuka vuba.

Na ho ku rundi ruhande, umuhanzi Albito avuga ko atari agambiriye ko iyi ndirimbo isibwa ndetse ko yabanje kwegera Danny Vumbi wanditse Best Friend ndetse na Louder, Producer wayitunganyije ngo baganire kuri iki kibazo.
Gusa ngo aba bandi baramusuzuguye na we ahitamo gusohora iyo ye yise Sinjye nayo kandi yatunganyijwe na Producer Loader, ikaba ari yo avuga ko yakuhwemo bimwe mu biyigize bigashyirwa muri Best firend ya Bwiza na The Ben. Ibi Albito ngo akaba yarabikoze ngo arebe ko yashakira ubutabera kuri YoTube.

Indirimbo Best Friend yasibwe, ni imwe mu ndirimbo zigezweho mu Rwanda muri iki gihe, ubwo yasohokaga ikaba yarakiranywe urukundo rwinshi n’abakunzi ba muzika, dore ko nyuma y’ igihe gito yari imaze isohotse yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa
Indirimbo Best Friend mu buryo bw’ amajwi








