Brenda Thandi Mbatha, rwiyemezamirimo w’ umunyarwakazi ufite ibikorwa by’ ubucuruzi bitandukanye I burayi n’ ahandi ku isi yegukanye igihembo GIFA D’OR 2024.
Umuhango watangiwemo kino gihembo wabaye ku wa gatanu, taliki 08 Ugushyingo 2024 bikaba byari ku ncuro ya 15. PDG Brenda Thandi akaba yarahawe kino gihembo nk’umunyafurika ukomeje gukora ibikorwa by’indashikirwa.
GIFA D’OR, ni ibihembo bihabwa abashoramari, ba rwiyemezamirimo, abantu bahanze udushya yaba abagabo n’abagore bagejeje iterambere ku banyafurika yaba abatuye ku mugabane wa afurika cyangwa se ababa I burayi.
Uyu mushoramari w’ umunyarwandakazi Brenda Thandi Mbatha, watsindiye GIFA D’OR 2024 , afite ibikorwa by’ ubucuruzi bitandukanye birimo nk’ inzu zikodeshwa na ba mukerarugendo yaba abatuye n’abakorera ingendo mu mujyi wa Paris na Bruxelles n’ ibindi.
PDG Brenda Thandi Mbatha watangiye ubucuruzi akiri muto kandi akaba yarakuriye mu buzima bugoye ubwo yahabwaga iki gihembo yashishikarije urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori gukomeza kwiteza imbere ndetse bagakura amaboko mu Mufuka.
Uyu rwiyemezamirimo w’ umushoramari ukomeye PDG Brenda Thandi avuga kandi ko mu myaka irenga 25 amaze akora ubucuruzi, icyatumye akomera akagera aho ageze ari ukudacika intege.