Umukino w’ ikirane w’ umunsi wa mbere wa shampiyona y’ umupira w’ amaguru icyiciro cya mbere mj Rwanda wahuje APR FC yanganyije na Rutsiro FC warangiye ari ubusa k ubusa ku busa ku mpande zombi.
Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pele Stadium aho APR FC ari yo yari yakiriye ikipe yo mu burengerazuba bw’ igihugu.

Mbere y’umukino amakipe yombi yabanje gufata umunota wo kwibuka Anne Mbonimpa wari ushinzwe umupira w’abagore muri FERWAFA witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu.
APR FC yabonye uburyo bwa mbere bwo gufungura amazamu ku mupira Mugisha Gilbert yahaye Lamine Bah, wawugaruye mu rubuga rw’amahina ukubita umutambiko w’izamu uragaruka, usanga Ruboneka Jean Bosco ariko awukina nabi urarenga.

Rutsiro FC yabonye Coup Franc ku unota wa 28’ku ikosa Mamadou Lamine Bah yakoreye ikosa Mumbere Jonas mu kibuga hagati itagize ikivamo.
APR FC yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 42’ ku mupira Niyomugabo Claude ashyize umupira mu rubuga rw’amahina, umunyezamu wa Rutsiro arasimbuka uramurenga, umupira usanga Ruboneka Jean Bosco warebanaga n’izamu, ashyize mu nshundura umupira ujya hanze.
Igice cyarangiye cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, APR FC yakuyemo Niyibizi Ramadhan na Mugiraneza Frodouard basimbura Richmond Lamptey na Lamine Bah.
Ku munota wa 51’ APR FC yongeye kurema uburyo bwo gutsinda ku mupira Mamadou Sy yahawe na Niyibizi Ramadhan, awugerana mu rubuga rw’amahina, ashatse kuwuterekera Mugisha Gilbert ujya hanze.

Ku munota wa 67′ Rutsiro FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe na Habimana Yvs ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.
Ku munota wa 71’ APR FC yongeye gukora impinduka Taddeo Lwanga na Mamadou Sy bahaye umwanya Victor Mbaoma Chukuemeka na Tuyisenge Arsene.
Ku munota wa 84’ APR FC yongeye guhusha igitego kuri Koruneri yatewe na Byiringiro Gilbert umunyezamu wa Rutsiro Arnold ashatse kuwufata uramunyererana, abakinnyi ba APR FC bashatse kuwushyira mu izamu biranga.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. APR FC yahise igira amanota umunani ifata umwanya wa 11 mu mukino itanu imaze gukina mu gihe Rutsiro FC yagize amanota icyenda ifata umwanya wa cumi.









