Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye guha abanyeshuri bashya 16.768 inguzanyo yo kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, binyuze muri gahunda nshya yo gukuraho umwaka umwe abasoje amashuri yisumbuye bamaraga mu rugo bategereje gutangira kaminuza.
Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka, ikaba igamije gufasha abanyeshuri gukomeza amasomo yabo nta gihombo cy’umwaka wose bategereje. Kuva ubu, amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye azajya ataganzwa, abanyeshuri bahite batangira gusaba kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru hatarashira igihe kirekire.
Mu bagiye guhabwa inguzanyo, harimo 12.229 bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), 4.472 bo muri Rwanda Polytechnic (RP) n’abandi 67 bo muri Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA).
Kubera iyi gahunda nshya, umubare w’abahabwa inguzanyo wazamutse ugera ku 16.768 bavuye ku 11.789 mu mwaka wa 2024/2025.
Mu 2024/2025, 73,1% by’abanyeshuri bigaga amasomo ya STEM (Siyansi, Ikoranabuhanga n’imibare), naho 26,9% biga andi masomo atari muri STEM. Muri uyu mwaka mushya, abiga amasomo ya STEM ni 11.135 (66,7%), naho 5.633 (33,3%) biga andi masomo asanzwe.
Inama y’amashuri makuru na kaminuza (HEC) yatangaje ko iyi gahunda ifasha gukomeza umurongo w’amasomo adahagarara, bityo abanyeshuri ntibamare igihe kinini mu rugo bategereje.
HEC ivuga kandi ko iyi gahunda yongereye ingengo y’imari y’uburezi ku kigero cya 39,2%, aho amafaranga agenewe inguzanyo z’abanyeshuri mu mwaka wa 2025/26 yageze kuri miliyari 17,7 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edward, yavuze ko izo mpinduka zari ngombwa kugira ngo zifashe mu gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bacikaga intege nyuma yo kumara umwaka batiga.
Yagize ati: “Kwakira ibyiciro bibiri icyarimwe byaje ari igisubizo ku kibazo cy’abanyeshuri bamaraga umwaka mu rugo bategereje. Byafatwaga nk’igihe cyatakazwaga, bamwe bagacika intege bakareka gukomeza amashuri.”

Dr. Kadozi yongeyeho ko iyi gahunda ifite n’undi mwihariko wo gufasha gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukuba kane umubare w’abakozi batanga serivisi z’ubuzima bitarenze mu 2028.
Ibi bizatuma u Rwanda rugera ku ntego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), yo kugira abakozi bane bo kwa muganga bita ku baturage 1000, bavuye ku mukozi umwe kuri 1000 nk’ uko bimeze ubu.









