BREAKING

AmakuruImikinoPolitiki

Minisitiri w’ Intebe yakiriye abagize uruhare mu mitegurire ya Shampiyona y’ amagare mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe yakiriye abateguye Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali, agaragaza uruhare rufatika ku Rwanda n’Afurika

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye ku mugaragaro abantu bose bagize uruhare mu mitegurire ya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali, agaragaza ko ibikorwa byabo bitagiriye akamaro u Rwanda gusa, ahubwo byagize uruhare runini ku mugabane wose wa Afurika.

Min w' Intebe Dr Justin Nsengiyumva yakiriye abagize uruhare mu migendekere myiza ya Shampiyona y' Isi y' amagare

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2025, ni bwo Dr. Nsengiyumva yakiriye abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, n’abandi batandukanye bagize uruhare mu gutegura iri rushanwa ryabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 21-28 Nzeri 2025. Ibirori bikaba byabereye kuri Kigali Convention Centre.

Minisitiri w’Intebe yashimiye abategura irushanwa avuga ko bakoranye intego, ubushobozi n’umuhate udasanzwe. Yagize ati:

“Kwakira iri rushanwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ntibyari ibintu byoroshye. Byasabye kwitwararika, guhuza neza ibikorwa no kwizera ko tubishoboye.”

Yongeyeho ko u Rwanda rutabikoze ku giti cyarwo gusa, ahubwo ryanagize uruhare mu guteza imbere Afurika yose:

“Ibi ntibyari amarushanwa y’imikino gusa, byari ibirori ndetse n’ikimenyetso cy’intego twihaye, ubushobozi twifitemo n’urugwiro bituranga.”

Bamwe mu bitabiriye umusangiro wateguwe na Minisitiri w’ Intebe Dr Justin Nsengiyumva

Dr. Nsengiyumva yashimye kandi abafana bagize uruhare rukomeye mu gutuma ibi birori birushaho gushimisha, aho bari bari hose ku mihanda ya Kigali no kuri za Fan Zones.

Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali ni rimwe mu marushanwa akomeye Afurika yakiriye, aho Tadej Pogačar yisubije umudali wa Zahabu nk’umukinnyi wa mbere ku Isi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts