U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinye amasezerano y’amahoro agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demoarasi ya Congo.
Ni amasezerano yasinyiwe muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika kuri uyu wagatanu tariki 27 Kamena 2025 aho ku ruhande rw’ u Rwanda yashyizweho umukono na Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga n’ ubutwererana. Ni mu gihe ku ruhande rwa RDC yasinywe na Therese Wagner Kayikwamba, Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga w’ icyo gihugu.
Ni mu gihe kandi ari igikorwa cyayobowe na Marco Robio, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.
Mu ijambo rye nyuma y’ isinywa ry’ aya masezerano, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ari amasezerano U Rwanda rwitezeho gushyira iherezo ku bikorwa by’ umutwe wa FDLR.

Yagize ati: “Ipfundo ry’aya masezerano ni umwanzuro wo gushyiraho ingamba z’umutekano zihuriweho n’ibihugu byombi, Joint Security Coordination Mechanism, hagati ya RDC n’u Rwanda. Ikintu cya mbere kizakorwa ni ugutangira gushyira mu bikorwa ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR, bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.
Ku ruhande rwe, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko aya masezerano ari intambwe nshya itewe ishimangira ko amahoro ari amahitamo n’inshingano.
Yagize ati “Abagezweho n’ingaruka cyane bari kutureba, biteze ko aya masezerano ashyirwa mu bikorwa kandi ntitwabatenguha.”
Madame Kayikwamba kandi yakomeje avuga ko mu gihe aya masezerano azashyirwa mu bikorwa, bizaha amahirwe akarere k’ibiyaga bigari yo gufata umurongo mushya bitari mu magambo gusa ahubwo mu bikorwa, gusa ashimangira ko ibikomere bimwe bizomorwa ariko ko bitazasibangana.

Yakomeje ati “Ku ruhande rwa RDC, twizeye kandi tuzaharanira ko aya masezerano yubahirizwa bitari mu magambo yacu ahubwo mu bikorwa byacu. Uyu munsi twahisemo amahoro, igikenewe ni uko tuyabungabunga, kandi tukereka abaturage bacu n’Isi ko no mu karere karanzwe n’inkovu, agaciro n’ubufatanye bishobora kuganza. Ubu rero, akazi kacu karatangiye.”
Massad Boulos , umujyanama wa Perezida Trump mu bibazo bya Afurika, wanagize uruhare runini mu biganiro byagejeje kuri aya masezerano, yavuze ko ari amasezerano y’amateka kandi ko bitari gushoboka ko agerwaho bitagizwemo uruhare na Perezida Trump.

Na ho Marco Rubio we yavuze ko hakiri akazi ko gukorwa mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ndetse ko intambwe yatewe uyu munsi itari kugerwaho iyo bitagirwamo uruhare na Leta ya Qatar ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Aya masezerano yasinyiwe mu biro by’ Ubunyamabanga bw’ Ububanyi n’amahanga bwa leta zunze ubumwe z’ Amerika, maze nyuma abayasinye bakirwa na Perezida Donald Trump mu biro bye, White House
Mu ijambo rye, Perezida Trump yavuze ko aya masezererano ari intangiriro y’ ibihe bishya.
Yagize ati: “Uyu munsi, ubugizi bwa nabi no kwangiza birarangiye kandi akarere kose gatangiye ibihe bishya by’icyizere, amahirwe, ubumwe, iterambere ndetse n’amahoro.

Aya masezerano yasinywe n’ u Rwanda na RDC arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.
Arimo kandi gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC (Monusco) no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.