BREAKING

Imibereho Y'AbaturagePolitiki

Abaturage bashyikirijwe umudugudu w’ icyitegerezo wa Mpazi

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, Umujyi wa Kigali washyikirije abaturage amazu yo mu mudugudu w’ icyitegerezo wa Mpazi.

Ni umudugudu wari umaze igihe wubaka mu rwego rwo kubonera abari batuye muri ako gace amazu meza yo guturamo atari mu manegeka kandi ajanye n’ igihe, bitandukanye n’ uko bari basanzwe batuye.

Inzu zo mu mudugudu w’ Icyitegererezo wa Mpazi zatangiye guhabwa abaturage

Si abari bahatuye gusa kandi bazahatuzwa, ahubwo ni umudugudu uzanatuzwamo abandi baturage bakuwe mu bice bitandukanye by’amanegeka ndetse n’abafite amikoro make.

Umujyi wa Kigali ukaba washyikirije abaturage uyu mudugudu hashingiwe ku igenagaciro ry’aho buri muturage yari asanzwe atuye.

Amazu agize uyu mudugudu akaba ari mu byiciro bitatu bitandukanye, uhereye ku y’ icyumba kimwe kugera kuri bitatu. Muri buri nzu kandi hakaba hagiye harimo ubwiherero, ubwogero ndetse n’ igikoni.

Ni ahantu hatunganyijwe neza ku buryo bunanogeye ijisho.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye itangazamakuru ko izi nzu ari 688 zisanga izindi 105 zisanzwe zituwemo zari zahubatswe mbere. Zose hamwe akaba ari inzu 793.

Imiryango yatangiye kuzihabwa ni 172 izahabwa inzu 310 kuko hari imiryango izahabwa izirenze imwe bitewe n’aho yari ituye uko hanganaga.

Iyo miryango 172 harimo 111 yari ituye ahubatswe uwo mudugudu hakiri amanegeka, 34 yagwiriwe n’umukingo muri Gitega n’imiryango 23 yari ituye ahubatswe agakiriro n’isoko by’uwo mudugudu.

Iyo miryango yose izahabwa n’ibyangombwa byazo bya burundu by’inzu izigireho uburenganzira bwose nko kuba yazigurisha.

Umuvugizi w’ Umugi wa Kigali Emma Cluadine Ntirenganya ubwo hatangwaga aya mazu

Umuvugizi w’ Umujyi yakomeje avuga ko izindi nzu 469 zisigaye zizatuzwamo mu buryo bw’intizo indi miryango y’amikoro make ndetse n’imwe mu yasabwe kwimuka mu manegeka mu bice bya Gisozi na Gatsata nyuma y’ uko inzego z’ibanze zizemeza y’ uko ikennye cyane.

Yasabye kandi abo baturage kuzibungabunga bakazifata nk’izabo kuko bamaze kuzihabwa.

Yagize ati: “Ntabwo ari Umujyi wa Kigali uzaza gusaba iki cyangwa kiriya. N’ibirimo imbere bagomba kubifata neza nk’uko umuntu afata inzu ye ikaba ahantu heza hamuhesheje ishema nk’Umunyarwanda.”

Muri uyu mudugudu ugizwe n’amagorfa 18 hubatswemo kandi isoko rya kijyambere rizajya rifasha awutuye n’abahegereye, ndetse hagati y’ayo magorofa imbere n’ inyuma umudugudu wa Mpazi wahawe imihanda ya kaburimbo n’ ubusitani.

Isoko rya kijyambere ryubatswe mu mudugudu wa Mpazi

Biteganyijwe ko iyi gahunda yo kubakira abaturage muri ubu buryo izakomereza hafi y’uwo mudugudu hagituwe mu manageka nyuma bikomereza no mu bindi bice by’ umugi wa Kigali birimo ahazwi nka Nyagatovu mu karere ka Gasabo

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts