Umuraperi uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda, Zeotrap, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gusohora album ye ya gatatu ndetse akanategura igitaramo cyo kuyimurikiramo, kizaba ari icya mbere akoze kuva yatangira umuziki.
Ibi Zeotrap yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gushyira hanze EP ye nshya yise ‘Story Yose’, igizwe n’indirimbo eshanu.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi EP ari iya mbere asohoye, kuko mbere yahoraga atekereza gusohora album ariko akaza gufata icyemezo cyo kubanza guha abakunzi be umushinga mugufi ariko ufite ireme.
Ati: “Natekerezaga gukora album, ariko mpitamo kubanza kubaha EP kugira ngo mbereke aho ngeze n’icyerekezo mfite.”
Album ya gatatu iri hafi gusohoka
Zeotrap yatangaje ko nyuma ya EP, afite album nshya yitegura gusohora mu minsi iri imbere, ndetse imyiteguro yayo igeze kure.
Yavuze ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo zakoranywe n’abahanzi batandukanye bakomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda.
Ati: “Ni album izaba iri ku rwego rwo hejuru, nayikoze n’abandi baraperi bakuru. Indirimbo hafi ya zose zararangiye kuko twazikoreye muri studio yacu nshya.”
Yongeyeho ko kuba yarubatse studio ye bwite byamufashije kongera ubuziranenge bw’ibihangano bye no gukora umuziki wigenga.
Igitaramo cya mbere mu mateka ye
Uretse album, Zeotrap yateguje ko ateganya gukora igitaramo cyo kuyimurikiramo kizaba ari icya mbere akoze kuva yatangira umuziki.
Yavuze ko iki gitaramo kizaba ari amateka kuri we no ku bafana be, kuko azabasha kubasangiza ibikorwa bye imbonankubone.
Ati: “Mbere y’uko umwaka utaha urangira nzakora igitaramo cyanjye cya mbere, kizaba ari n’aho nzamurikira album ya gatatu.”
Urugendo rwe mu muziki
Zeotrap yatangiye kumenyekana mu muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Akaradiyo’, ‘Si Sawa’, na ‘Eleee’, zakunzwe n’abatari bake.
Nyuma yo kubona ko abakunzi b’umuziki batangiye kumwitaho, yahise afata icyemezo cyo gukora album ye ya mbere yise ‘Abafana Ibihumbi Ijana’, yari igizwe n’indirimbo icumi.
Iyi album iriho indirimbo ‘Umwanda’ yamamaye cyane, igira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha izina rye mu muziki nyarwanda.
Nyuma yo gusohora album ye ya mbere no gukora amashusho y’indirimbo zimwe na zimwe ziyigize, Zeotrap yakomeje gushyira imbaraga mu muziki, akora album ya kabiri yise ‘Ntabwo Anoga’.
Kuri ubu, uyu muhanzi ari mu baraperi bari kwitwara neza mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu njyana ya Hip Hop, aho akomeje kugaragaza ko afite intego yo kugera kure.
Zeotrap agaragaza ko afite icyizere cyinshi ku hazaza he mu muziki, cyane cyane bitewe n’uburyo ibikorwa bye bikomeje kwakirwa n’abafana.
Album ya gatatu n’igitaramo yateguje bishobora kuba intambwe ikomeye mu rugendo rwe, bikazamufasha kurushaho kwagura izina rye no gukomeza kwigarurira abakunzi b’umuziki mu Rwanda no hanze yarwo.









