Nyuma y’ urupfu rwa Papa Francis witabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 21 Mata 2025, ubu benshi bari kwibaza ugiye kuba Papa mushya wa Kiliziya Gatolika.
Papa Francis witabye Imana, yatangiye kuyobora Kiliziya Gatolika tariki ya 13 Werurwe 2013, asimbuye Joseph Alois Ratzinger (Benedict XVI) weguye kubera intege nke z’umubiri n’imitekerereze.
Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, kuri ubu hatangiye urugendo rwo gushakisha uzamusimbura, ruzamara iminsi iri hagati ya 15 na 20. Ni igikorwa kizanzurwa n’itora rizakorwa n’Inteko y’Aba-Karidinali.
Muri iyi nkuru yacu, tugiye kubagezaho urutonde rwa bamwe bivugwa ko bashobora kuvamo umusimbura wa Papa Francis. Gukora uru rutonde ariko twashingiye ku mateka akomeye buri umwe muri bo afite muri Kiliziya Gatolika ndetse no mu birebana n’ubuzima busanzwe.
Karidinali Péter Erdő
Karidinali Erdő w’imyaka 72 y’amavuko akomoka muri Hongrie, akaba umwe mu basabaga ko inyigisho n’amahame bya mbere bya Kiliziya Gatolika bikomeza kubahirizwa mu mwimerere wabyo.
Uyu Mushumba yigeze kugaragaza ko ashyigikiye ko abakirisitu batandukanye n’abo bashakanye, badakwiye gusezeranywa imbere y’Imana mu gihe bongeye gushaka.

Mu gihe amatorero yahamagariraga Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, guha ikaze abimukira bashaka kwinjira muri iki gihugu, Karidinali Erdő we yagaragaje ko ibyo bidakwiye kuko byaha urwaho icuruzwa ry’abantu.
Karidinali Erdő yabaye Arikiyepisikopi wa Esztergom-Budapest, aba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi ku mugabane w’u Burayi.
Karidinali Luis Antonio Tagle
Mu gihe abakirisitu Gatolika bari kwiyongera cyane ku mugabane wa Asia, Karidinali Tagle ukomoka muri Philippines na we abonwa nk’uwaba umusimbura mwiza wa Papa Francis.
Karidinali Tagle w’imyaka 67 y’amavuko yabaye Arikiyepisikopi wa Manila muri Philippines kugeza ubwo yahawe imirimo yo kuyobora ishami rya Kiliziya Gatolika rishinzwe iyogezabutumwa n’ibifitanye isano na ryo.

Papa Francis yagaragaje ko abaryamana bahuje igitsina ndetse n’abashakanye batandukanye nyuma bakongera gushaka badakwiye guhezwa ku mugisha w’Imana. Ibyo Tagle yabishyigikiye kuva mu 2015.
Karidinali Tagle ni umwe mu bashumba bamaganiye kure ibyo kwemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ku bushake. Muri Kanama 2012 yayoboye misa yari igenewe kunenga iki gikorwa, ashimangira ko abantu badakwiye kwihunza inshingano yo kubyara.
Mu 2013, Tagle ni umwe muri ba Karidinali bahabwaga amahirwe yo gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika, ariko ntibyakunze.
Karidinali Pietro Parolin
Uyu Mutaliyani w’imyaka 70 y’amavuko ni Umunyamabanga Mukuru wa Kiliziya Gatolika kuva muri Werurwe 2013. Ni we muntu wa kabiri wari ufite ijambo rikomeye muri Kiliziya, inyuma ya Papa Francis.
Inshingano za Parolin zibanda ku bikorwa bya dipolomasi hagati ya Kiliziya n’ibihugu bitandukanye ku Isi. Ntafatwa nk’umuntu wa Kiliziya gusa, ahubwo ni indorerwamo y’imirimo yagutse, igera mu buzima busanzwe.

Nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje, Parolin yagize uruhare rukomeye mu mishyikirano yahuje Kiliziya na Leta y’u Bushinwa mu 2018, yatumye hashyirwaho abashumba b’Abashinwa.
Mbere yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Karidinali Parolin yari ashinzwe gukurikirana imibereho y’abakirisitu bo mu gace ka Acquapendente muri Lazio, aba n’Intumwa ya Papa Benedict XVI muri Venezuela.
Karidinali Mario Grech
Karidinali Grech w’imyaka 68 y’amavuko akomoka muri Malta. Ubusanzwe yashyigikiraga ko Kiliziya Gatolika yagendera ku mahame yayo ya kera gusa, ariko yatangiye guhindura imyumvire kuva Papa Francis yatorwa mu 2013.
Karidinali Grech yagaragaje ko ashyigikiye ko abagore na bo bajya bahabwa inshingano y’ubushumba muri Kiliziya Gatolika, isanzwe ihabwa abagabo gusa.

Abamuzi, bagaragaza ko ubushobozi afite bwo kumva ibintu mu mfuruka ebyiri bwamugira Umushumba mwiza wa Kiliziya, usimbura Papa Francis na we wari ufite imyumvire itagira uruhande iheza.
Karidinali Grech yabaye Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gozo muri Malta kuva mu 2005 kugeza mu 2019, aba Perezida w’Inama y’Abepisikopi muri Malta. Ubu ni Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika iha Papa ubujyanama.
Karidinali Peter Kodwo Appiah Turkson
Umugabane wa Afurika nturagira Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ariko Karidinali Turkson ukomoka muri Ghana ahanzwe amaso kugira ngo yandike amateka.
Turkson w’imyaka 76 y’amavuko yabaye Arikiyepisikopi wa Cape Coast muri Ghana, ahabwa inshingano yo gukurikirana imibereho y’abakirisitu bo mu gace ka San Liborio muri Napoli.

Uyu Mushumba wari mu Nteko y’abatoye Papa Francis na Benedict XVI, asanzwe ayobora ishami rishinzwe guteza imbere siyansi kuva muri Mata 2022.
Karidinali Turkson yakanguriye Isi guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, ubukene ndetse n’akarengane mu rwego rw’ubukungu, agaragaza ko ashyigikiye urushako rw’umugore n’umugabo gusa, aho kuba urw’abahuje igitsina.
Icyakoze, Karidinali Turkson yageze aho avuga ko ibihugu byo muri Afurika byashyiriyeho abaryamana bahuje igitsina amategeko akakaye, asaba ko habamo koroshya.
Karidinali Matteo Zuppi
Uyu Mutaliyani w’imyaka 69 y’amavuko ni Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Butaliyani kuva muri Gicurasi 2022. Yagizwe Karidinali mu 2019.

Karidinali Zuppi yahuzaga imyumvire myinshi na Papa Francis, cyane cyane ku guharanira amahoro. Yagizwe intumwa y’amahoro ya Papa muri Ukraine, asura iki gihugu n’u Burusiya, abisaba kugirira impuhwe ikiremwamuntu.
Uyu Mushumba avugwaho kureba ku ruhande iyo bigeze ku guha umugisha abaryamana bahuje igitsina, kuko muri Kamena 2022, yashinjwe kumenya ko hari abahawe umugisha n’abapadiri ashinzwe, ntiyagira icyo abikoraho.
Karidinali Pierbattista Pizzaballa
Uyu Mutaliyani w’imyaka 60 y’amavuko areberera abakirisitu ba Kiliziya Gatolika mu murwa wa Yerusalemu wabaye imwe mu ntandaro z’amakimbirane ya Israel na Palestine.
Nyuma y’igitero gikomeye umutwe witwaje intwaro wa Hamas wagabye mu majyepfo ya Israel mu Ukwakira 2023, Karidinali Pizzaballa yemeye kwishyikiriza Hamas kugira ngo abe ingurane y’abana bari baragizwe imbohe.

Kardinali Pizzaballa kandi yamaganye intambara ikomeje hagati y’ingabo za Israel na Hamas. Ni umwe mu bashyize umukono ku nyandiko yasabaga ko habaho agahenge kugira ngo abasivili bahabwe ubutabazi.
Mu gihe impande zihanganye zari zikomeje ibiganiro, Pizzaballa yasuye intara ya Gaza muri Gicurasi 2024, asura ibikorwaremezo byasenywe n’intambara ndetse n’impunzi.
Karidinali José Tolentino Calaça de Mendonça
Ni Umunya-Portugal w’imyaka 59 y’amavuko, uyobora ishami rya Kiliziya Gatolika rishinzwe guteza imbere umuco n’uburezi n’Ikigo cya Kiliziya gishinzwe uburezi bushingiye ku mateka y’ibisigaratongo by’abakirisitu.

Yigeze kugaragaza ko adashyigikiye ko abaryamana bahuje ibitsina bahutazwa, ndetse abona ko n’abagore bakwiye guhabwa inshingano y’ubushumba muri Kiliziya Gatolika.
Karidinali de Mendonça yagaragaje ko ashyigikiye impinduka Papa Francis yazanaga muri Kiliziya Gatolika, zirimo kudaheza abaryamana bahuje igitsina ku mugisha w’Imana, ashimangira ko Kiliziya ikwiye kugendana n’ibihe bigezweho.
Karidinali Robert Sarah
Karidinali Robert Sarah w’imyaka 79 y’amavuko akomoka muri Guinea. Yabaye Arikiyepisikopi wa Conakry kuva mu 1979 kugeza mu 2001, aba Perezida w’Inama y’Abepisikopi muri iki gihugu n’Umunyamabanga Mukuru w’ishami rya Kiliziya Gatolika rishinzwe iyogezabutumwa.
Uyu mushumba yavuze cyane ku ngingo zikomeye ku mibereho y’Isi, rimwe na rimwe ibitekerezo bye ntibyakirwa neza na bagenzi be cyangwa se abo abo hanze ya Kiliziya Gatolika.

Nk’Umushumba wakoreye igihe kirekire imirimo mu gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu, Karidinali Robert yavuze ko iri dini ari iry’amahoro n’ubuvandimwe, ashima umubano rifitanye n’ay’abakirisitu.
Karidinali Robert yatangaje ko adashyigikiye ko abimukira bajya mu bihugu by’i Burayi, agaragaza ko ahubwo bakabaye bafashwa gutera imbere mu gihe bari mu bihugu byabo kuko aho bajya nta gaciro bahabwa.
Muri Mutarama 2012, Ban Ki-moon wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yasabye ibihugu bya Afurika gukuraho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina. Karidinali Robert yatangaje ko iki cyifuzo kidafite ishingiro.
Birashoboka ko umwe muri aba koko yatorerwa kuba umuyobozi w’ iri dini rifite abayoboke benshi ku Isi. Ariko na none biranashoka ko Papa mushya yatungurana nk’uko byangeze muri 2013 ubwo hatorwaga Papa Francis wakomokaga muri Amerika y’Amajyepfo ibintu bitari byarigeze bibaho mbere, kuko ba Papa bandi bari Abanyaburayi gusa.. Yewe uyu ni na we wari ubaye Papa wa mbere w’ Umuyezuwiti.