BREAKING

Imikino

Volleyball: Uko imikino ya shampiyona yagenze muri iyi weekend

Iyi weekend yabaye isize ibihe byiza ku bakunzi ba volleyball mu Rwanda, aho imikino ya shampiyona y’Umunsi wa karindwi n’iyo ku wa gatandatu yaranzwe n’ ishyaka ryinshi n’ ubuhanga bw’amakipe mu bagabo ni mu bagore.
Ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Petit Stade i Remera yari yuzuye mu mukino wari utegerejwe n’abafana benshi aho APR VC yatsinze Police VC amaseti 3-1.

Uko umukino hagati ya APR VC na POLOCE VC mu bagabo wagenze ku wa Gatanu

Iseti ya 1: APR VC 25–20 Police VC

Iseti ya 2: APR VC 37–35 Police VC

Iseti ya 3: Police VC 25–23 APR VC

Iseti ya 4: APR VC 25–18 Police VC

APR VC yatsinze Police VC mu mukino warimo ishyaka ryinshi

Ni umukino warimo iha gana rikomeye cyane cyane muri seti ya kabiri yarangiye ku manota 37-35, bigaragaza uburyo amakipe yombi yagerageje kugaragaza ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru.

Undi mukino w’abagabo wabaye ku wa Gatanu ni REG VC 3–2 KVC VC (25-17, 21-25, 19-25, 25-20, 18-16), naho mu bagore, Kepler WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-2 (16-25, 20-25, 25-21, 25-19, 15-10).
Petit Stade yongeye kwerekana ko umukino wa volleyball ufite abakunzi benshi ku buryo yuzura byihuse cyane

Kepler WVC yatsinze RRA WVC

Imikino yabereye muri Gymnase ya Sainte Famille ku wa Gatandatu

Mu bagore:

RP Huye 3–1 Ruhango VC (25-19, 25-17, 25-20, 25-12)

Police WVC 3–0 EAUR WVC (25-15, 25-22, 25-20)

Mu bagabo:

Kepler VC 3–0 RP Ngoma (25-20, 25-16, 25-19)

EAUR VC 3–1 Kirehe VC (25-20, 21-25, 25-15, 25-18)

Imikino yose y’iyi weekend yagaragaje ko shampiyona ya volleyball y’u Rwanda iri kuzamuka ku rwego rwo hejuru, aho buri mukino uba witabiriwe ku buryo bushimishije, amakipe na yo akagaragaza ihangana n’ ishyaka biri ku rwego rwo hejuru.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts