BREAKING

AmakuruPolitikiUbutabera

Urukiko rwategetse ko Sheikh Bahame Hassan akomeza gukurikiranwa adafunzwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Sheikh Bahame Hassan usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan akomeza gukurikiranwa afunguwe by’agateganyo.

 

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwari rwategetse ko Sheikh Bahame Hassan afungurwa by’agateganyo kubera ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha bwatanze ikirego buvuga ko Sheikh Bahame Hassan uyobora ikigo Ngororamuco cya Gitagata asambanya abakobwa bahagororerwa abizeza ibyiza.

Buvuga ko yabizezaga ko nibasohoka muri icyo kigo azabaha amafaranga y’igishoro, kubarekura igihe kitaragera ariko n’ababyangaga akabakangisha kuzabateza Polisi bakaba bahabwa ibindi bihano.

Mu rubanza rwabereye mu muhezo, Ubushinjacyaha bweretse Urukiko ko ibyagezweho mu iperereza bihagije, bushingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya batandukanye barimo abakoranaga na Sheikh Bahame Hassan, abakobwa bagororowe i Gitagata n’abandi batandukanye.

Bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata gutegeka ko Bahame Hassan afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko iperereza rigikomeje, ashobora kuribangamira, cyangwa akaba yatoroka ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.

Sheikh Bahame yahakanye ibi byaha, ko nta mukobwa yigeze asambanya akaburana asaba kurenganurwa.

Ku wa 13 Mutarama 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Bahame arekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo, busaba ko Bahame yakurikiranwa afunzwe kubera ibyaha acyekwaho.

Urubanza mu bujurire rwabaye ku 12 Gashyantare 2026. Ni iburanisha ryabaye amasaha abiri, impande zombi ziregura mu rubanza rwabereye mu muhezo.

Urukiko rwatangaje ko Sheikh Bahame Hassan akomeza gukurikiranwa adafunzwe.

Rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho ariko ko nta mpamvu zikomeye zatuma afungwa.

Rwagaragaje ko kuba yaragiye kuburana avuye mu Karere ka Rubavu bishimangira ko nta bushake bwo gutoroka ubutabera.

Rwanagaragaje kandi ko nta myitwarire Bahame yigeze agira yerekana ko yashyira igitutu ku batangabuhamya cyangwa ngo abatere ubwoba.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts