Urukiko rw’ ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Sengabo Jean Bosco wamenyekanye cyane nka Fatakumavuta afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranweho.
Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.
Ni ibyaha bikekwa ko yakoze mu bihe bitandukanye yifashishije umuyoboro wa YouTube cyangwa imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye kandi mu bihe binyuranye.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho kandi ko iperereza rigikomeje.

Fatakumavuta yari yasabye urukiko ko yakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango kandi ko ubuyobozi bw’igitangazamakuru akorera bwari bwemeye kumwishingira.
Nyuma yo gusuzuma niba hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho, urukiko rwasanze Fatakumavuta na we yivugira ko hari abantu bakoraga nk’ibyo akora batatawe muri yombi ari byo byatumye avuga ko atazongera kwitaba RIB bishimangira ko yari azi ko ibyo akora ari ibyaha.
Rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha rutegeka ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rukaba kandi rwibukije ababuranyi ko kujurira bikorwa mu minsi itanu gusa.
Bivuze ko Fatakumavuta wari ufungiwe kuri Stasiyo ya Polisi agiye guhita ajyanwa mu Igororero rya Nyarugenge mu gihe ategereje ko ashobora kujurira cyangwa kuregerwa urubanza mu mizi.