BREAKING

ImikinoPolitiki

Urubyiruko 60 rugiye guhurira mu mwiherero wa Baskeball Without Borders mu Rwanda

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rugiye kwakira umwiherero wa “Basketball Without Borders (BWB)” uzahuza urubyiruko 60 rukina Basketball rufite imyaka 18 n’urufite munsi yayo, ruzaturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya 21, gisanzwe kiba mu bice bitandukanye by’Isi, kizatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama, kugeza ku wa Kabiri, tariki ya 26 Kanama 2025 muri Petit Stade na BK Arena.

Basketball Without Borders yashyizweho ku bufatanye bwa Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA), ihuza impano zitanga icyizere ku Isi, zigahabwa imyitozo n’abatoza, abanyabigwi ndetse n’abakinnyi bo muri NBA na WNBA.

Uyu mwiherero ni ubwa mbere uzaba ubereye muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu busanzwe waberaga mu bihugu bya Angola, Misiri, Sénégal na Afurika y’Epfo.

Urubyiruko ruzawitabira ruzaturuka mu bihugu birenga 20 bya Afurika, aho uzaba ugizwe n’ibikorwa bitandukanye mu minsi ine uzamara.

Agaruka ku mwiherero w’uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yagize ati “Basketball Without Borders Africa ikomeje guha urubuga impano z’urubyiruko ku mugabane kugira ngo zizamuke ndetse zigere ku rwego rwo hejuru mu mukino.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Abakinnyi muri FIBA, Kimberley Gaucher, yavuze ko kwakirira uyu mwiherero mu Rwanda bifite igisobanuro cyihariye, kuko iki gihugu cyabaye igicumbi cya Basketballl Nyafurika mu myaka ishize.

Basketball Without Borders ya 2025 muri Afurika, izaterwa inkunga n’Uruganda rwa NIKE ruyishyigikira kuva mu 2002, aho ruzatanga imyambaro n’inkweto ku bazitabira umwiherero bose.

Mu 2023, ubwo uyu mwiherero wari wabereye muri Afurika y’Epfo, Umunyarwandakazi Dusabe Jane yahembwe nk’umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi mu bakobwa 40 bari bawitabiriye.

Urubyiruko 4600 rwo mu bihugu 144 ni rwo rumaze kwitabira umwiherero wa Basketball Without Borders kuva mu 2001, mu gihe 142 muri bo babonye amahirwe yo gukina muri NBA na WNBA.

Mu banyuze muri iyi nzira ku Mugabane wa Afurika harimo Joel Embiid ukinira Philadelphia 76ers, Pascal Siakam ukinira Indiana Pacers wanatwaye NBA mu 2019 n’Umunya-Sudani y’Epfo Khaman Maluach ugiye gutangira gukina muri NBA mu Ikipe ya Phoenix Suns.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts