BREAKING

Imikino

Unity SC yikuye mu makipe azakina BK Pro League ya 2026/27

Ikipe ya Unity SC yaherukaga kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, yatangaje ko itazitabira Shampiyona ya BK Pro League ya 2026/27 kubera ibibazo by’amikoro n’umushinga wayo wo kuzamura impano z’abakiri bato.

Iyi kipe yari yazamukanye na Sunrise FC nyuma yo kwitwara neza muri ‘play-offs’ z’amakipe y’icyiciro cya kabiri.

Perezida wa Unity SC, Kagarama Emmanuel, yavuze ko iyi kipe yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa 27 Gicurasi 2026, irimenyesha icyemezo yafashe cyo kutazakina mu Cyiciro cya mbere.

Ati “Ibaruwa twayitanze ejo. Impamvu ni nyinshi zitandukanye, ariko impamvu nyamukuru ni ikibazo kigendanye n’ingengo y’imari no kuzamura impano.”

Yasobanuye ko gukina mu Cyiciro cya mbere bisaba ubushobozi bwo hejuru ugereranyije n’ubwari busanzwe bukenewe mu Cyiciro cya kabiri.

Ati “Mu Cyiciro cya mbere bisaba ibintu byinshi bitandukanye. Iyo tuganiriye n’umuterankunga wacu atubwira ko icy’ingenzi atari ukujya mu byiciro byo hejuru, ahubwo ari ukuzamura umupira w’abana b’abanyarwanda.”

Kagarama yavuze ko Unity SC yari ifite abakinnyi benshi bari munsi y’imyaka 23, kandi kuzamuka mu Cyiciro cya mbere byari gusaba kongeramo abakinnyi bakuru benshi, bikaba byari gutuma bamwe mu bana batabona umwanya wo gukomeza gukina.

Ati “Twakinishaga abana bari munsi y’imyaka 23. Tuzamutse mu Cyiciro cya mbere, mu bana 28 twari dufite, abo twakeneramo ni umunani cyangwa barindwi. Bivuze ko hari abo twaba dutaye mu muhanda kandi twakabafashije.”

Yakomeje avuga ko intego yabo ari ukuba ikiraro gifasha abana bafite impano kubona amakipe akomeye yaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.

Yagaragaje kandi ko nta mukinnyi bazabuza gushaka indi kipe.

Ati “Ubishaka tuzagumana, ntawe tuzabuza kugenda kuko ntabwo dufite gereza.”

Byitezwe ko Unity SC izasimburwa na Etoile de l’Est yabaye iya gatatu muri ‘play-offs’ z’Icyiciro cya Kabiri.

FERWAFA yamaze kwemeza ko yakiriye ibaruwa ya Unity SC, ikaba iri kwiga ku mwanzuro uzafatwa.

Ku wa 15 Gicurasi 2026, Rwanda Premier League yari yatangaje ko Shampiyona ya BK Pro League ya 2026/27 izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, ikazarangira ku wa 30 Gicurasi 2027.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts