Koperative Umwalimu SACCO imaze gutanga inguzanyo y’ amafaranga y’ U Rwanda agera kuri Miliyari 200.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Madamu Laurence Uwambaje Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’ Itangazamakuru gitambuka ku bitangazamakuru bitandukanye, cyabaye kuri iki cyumweru tariki 27 Mata 2025.

Uyu Muyobozi yatangaje ko muri Werurwe uyu mwaka umutungo wa Koperative Umwalimu SACCO wari ugeze kuri miliyari 250 Frw uvuye kuri miliyari 239 Frw wari uriho mu mwaka ushize.
Madame Laurence Uwambaje yakomeje asobanura ko ayo mafaranga yose uko ari miliyari 250 Frw akubiyemo miliyari 75 Frw z’ubwizigame bw’abanyamuryago, miliyari 62 Frw z’urwunguko rwo kuva iyo koperative yashingwa, miliyari 26 Frw z’inkunga ya Perezida Paul Kagame n’andi anyuranye.
Muri iki kiganiro Madamu Uwambaje yasobanuye kandi ko ayo mafaranga yose atabitse hamwe ko ahubwo agiye ari ahantu hatandukaye.
Yavuze ko ayo mafaranga aha mbere ari, ari mu banyamuryango b’ Umwalimu SACCO bafite miliyari 200 Frw nk’inguzanyo zitarishyurwa, hakaba kandi ayandi miliyari 40 Frw abitse mu zindi banki kandi akaba agenda abyara inyungu.
Aya mafaranga yose kandi akaba yiyongeraho andi ari mu mutungo w’ Umwalimu SACCO utimukanwa.

Ku ngingo y’ uko abanyamuryango b’ Umwalimu SACCO bifuza ko inguzanyo bahabwa idafite ingwate yava kuri miliyoni eshatu n’ igice ikagera kuri miliyoni eshanu, Uwambaje yasobanuye ko n’ubwo iyo koperative iri kugenda yiyubaka mu buryo bugaragara ariko itaragera ku bushobozi bwo gutanga bene iyo nguzanyo nk’uko abanyamuryango babyifuza
Yakomeje asobanura ko ubusanzwe Umwalimu SACCO inguzanyo itanga harimo izisaba ingwate n’izitayisaba. Hari inguzanyo batanga itagira ingwate ariko itarenga miliyoni 3.5 Frw ndetse n’indi irengeje miliyoni 3.5 bitewe n’umushahara w’uyisaba ariko yo ikishyurwa mu myaka itanu kandi ikagira ingwate.
Iyo nguzanyo idasaba ingwate ni yo abanyamuryango ba Umwalimu SACCO basabaga ko yakwiyongera ikagera kuri miliyoni 5 Frw ariko ubuyobozi bw’iyo koperative bukagaragaza ko hagishakwa amikoro yo kugira ngo ibyo bishoboke.
Ariko ibi uyu muyobozi akaba yatangaje ko Umwalimu SACCO byayisaba byibuze miliyari 76, ubushobozi iki kigo kitaragira kugeza ubu.