BREAKING

Imikino

Umutoza Darko Nović wa APR FC yirukanywe

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasigaranywe na Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC, Ngabo Albert na Bizimana Didier batoza amakipe y’abato ba APR ndetse ni bo bakoresheje imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

APR FC ya kabiri muri Shampiyona, aho irushwa inota rimwe na Rayon Sports, izakira Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu.

Nubwo umusaruro utari mubi, ndetse hakiri amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, PEOPLE TV  yabwiwe ko imikinire ye itaranyuraga abakunzi ba APR FC ari yo yabaye imbarutso yo gutandukana na we.

Darko Nović yasinyiye APR FC amasezerano muri Kamena 2025, aho yari asimbuye Umufaransa Thierry Froger nawe wari umaze umwaka umwe muri iyi kipe akaba agiye atwarante nayo irushanwa ry’Intwari 2025, Igikombe cy’Amahoro anatsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.

Mu mikino Nyafurika 2024-2025, Darko Nović yagejeje APR FC mu ijonjora rya nyuma rya TOTAL CAF Champions League aho yasezerewe na Pyramids FC yo mu Misiri ku giteranyo cy’ibitego 4-2(1-1,1-3) mu gihe mu ijonjora rya mbere yari yasezereye AZAM FC yo muri Tanzania ku giteranyo cy’ibitego(0-1,2-0).

 

 

APR FC yirukanye Umutoza Darko Nović na Staff ye yose

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts