BREAKING

Amakuru

Umutoza Amrouche yahamagaye Amavubi azifashisha ku mukino wa Nigeria n’ uwa Zimbabwe

Kuri uyu wa mbere tariki tariki 25 Kanama 2025, hasohotse urutonde rw’ abakinnyi ikipe y’ igihugu Amavubi azifashihswa mu kwitegura mikino afite mu kwezi gutaha izayihuza na Nigeria ndetse na Zimbabwe.

Ni urutonde rw’ abakinnyi 27 umutoza Adel Amrouche azakuramo abo azifashisha muri iyi mikino yombi yo gushaka gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Uwa mbere uzabera muri Nigeria ku wa 6 Nzeri undi ubere muri Zimbabwe ku wa 9 nzeri 2025.

Amavubi azakina na Nigeria na Zimbabwe muri Nzeri 2025

Abakinyi bahamagawe harimo abakinnyi bahamagawe bwa mbere nka Niyo David (Kiyovu Sports), Ishimwe Djabil (Etincelles FC), Nduwayo Alexis (APR FC), Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange (Rayon Sports) na Mukudju Christian ukinira Elite Football Club.

Abandi bahamagawe ni abanyezamu Ntwari Fiacre, Ishimwe Pierre na Buhake Clement Twizere.
Ba myugariro ni Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clément, Nkulikiyimana Darryl Nganji, Kavita Phanuel na Dylan Francis Georges.

Mu kibuga hagati harimo Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Ngwabije Bryan Clovis na Kayibanda Claude.

Ba rutahizamu ni Nshuti Innocent, Ishimwe Anicet, Mugisha Gilbert, Hamon Aly-Enzo, Kwizera Jojea, Biramahire Abeddy na Gitego Arthur.

Abakinnyi b’ Amavubi bahamagawe

Biteganyijwe ko nta gihindutse abakinnyi bahamagawe bazatangira umwiherero ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025.

Muri rusange Itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13, ikurikiwe n’u Rwanda na Benin banganya amanota umunani. Nigeria ya kane ifite arindwi, Lesotho ifite atandatu na Zimbabwe ya nyuma ifite amanota ane.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts