BREAKING

Ubutabera

Umuryango wa Olga Kayirangwa wasabye ibisobanuro ku ifungurwa ry’abakekwaho uruhare mu rupfu rwe

Umuryango wa Nyakwigendera Maj. Gasagure Innocent, uherutse gupfusha umukobwa witwa Olga Kayirangwa, watangaje ko wababajwe n’amakuru y’ifungurwa ry’abasore babiri ari bo Gatare Gideon Junior na Nasagambe Fred, bakekwaho uruhare mu rupfu rwe.

Abo basore barekuwe ku mugorobo wo ku wa 19 Ugushyingo 2024, ndetse byanemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, wabwiye itangazamakuru ko ari Ubushinjacyaha bwabisabye kandi biri mu bubasha bwabwo.”

Umuryango wa Olga Kayirangwa watangaje ko wababajwe n’amakuru y’ifungurwa rya Nasagambe Fred wakekwagaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake na Gatare Gideon Junior wakekwagaho ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.

Mu itangazo uyu muryango wanyujije ku mbuga nkoranyambaga, wibukije ko icyo cyemezo cyabaye nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko bafungwa by’agateganyo ndetse n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu bujurire rugategeka ko bakomeza gufungwa hashingiwe ku bimenyetso byari byatanzwe.

Uti “Twubaha inzira z’ubutabera, iki cyemezo kitari kitezwe cyatumye dusigarana ibibazo bidafitiwe ibisubizo twibaza birebana n’aho dosiye igeze ndetse n’ikizakurikiraho.”

Wakomeje ugaragaza ko wizereye mu butabera, bunyuze mu mucyo no mu nzira ziboneye ku buryo bitagaragara ko ubutabera butatanzwe nyamara bukaba nk’ubwatanzwe.

Washimangiye ko nubwo ifungurwa ry’abakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wabo ryabateye agahinda ariko bakizereye mu nzira z’ubutabera bunyuze mu mucyo no guhishura ukuri.

Uyu muryango kandi wasabye inzego bireba ko zatanga ibisobanuro birambuye ku cyatumye abo basore barekurwa ndetse bakanizezwa ko icyo kibazo kizakemurwa mu buryo butanga ubutabera ku mpande zombi.

Uti “Turasaba inzego bireba gutanga umucyo ku cyihishe inyuma y’uwo mwanzuro no kutwizeza ko uburyo bwo gukemura iki kibazo mu buryo butanga ubutabera no kuryozwa inshingano.”

Umuryango kandi wakomeje ushimangira ko witeguye gukomeza gufasha mu nzira z’ubutabera kandi ko uzakomeza gushaka kumenya ukuri no kubona ubutabera bwa Olga Kayirangwa.

Ati “Turasaba ko abarebwa n’icyo kibazo bose bakora uko bishoboka hagatangwa ubutabera bitari mu nyungu z’umuryango wacu ahubwo mu nyungu z’umuryango mugari muri rusange.”

Olga Kayirangwa yitabye Imana ku wa 26 Nzeri 2024

Kayirangwa wari umwana w’imfura mu muryango yitabye Imana ku wa 26 Nzeri 2024.

Ni urupfu rwatunguranye kuko rwabaye ubwo yari yagiye gusura aba basore bigakekwa ko ari ho yaguye nubwo hataramenyekana icyamwishe.

Ubutumwa bw’ umuryango wa Olga Kayirangwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts