BREAKING

Imyidagaduro

Umunyarwenya Doctall Kingsley agiye gutaramira mu Rwanda

Umunyarwenya w’ Umunya-Nigeria, Doctall Kingsley agiye gukorera igitaramo cy’ urwenya mu Rwanda..

Ni igitaramo yise “NTAKIRUTIMANA COMING TO RWANDA”,  biteganyijwe ko kizabera mu mugi wa Kigali ku itariki 20 Nyakanga uyu mwaka.

“NTAKIRUTIMANA” izina Kingsley yitiriye kino gitaramo, ni izina akunze gukoresha ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitaramo bitandukanye ajya akora aho aba ashaka kugaragaza urukundo akunda u Rwanda ndetse n’ Ubuyobozi bwarwo.

Doctall Kingsley azakorera igitaramo i Kigali

Nta makuru menshi ajyanye n’ iki gitaramo nk’aho kizabera cyangwa se abandi bazafatanya, gusa byitezwe ko uko iminsi igenda yegereza na byo bizashyirwa hanze.

Doctal Kingsley ukunze kandi gukoresha mu nzenya ze amagambo “This Life no Balance, yaherukaga mu Rwanda muri Kamena 2024, ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cy’ urwenya cya  Summer Comedy Festival cyabereye I Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Akaba ari nyuma y’ uko yari yataramiye bwa mbere mu Rwanda mu Ukwakira 2023, ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’ urwenya The Upcoming Diaspora cyabereye muri Camp Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts