Kuri iki cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali wanditse amateka ubwo yatangizwagamo Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare, ikaba n’ inshuro ya mbere ibera muri Afurika

Umuhango wo gutangiza iri siganwa wabereye muri BK Arena, aho witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), David Lappartient, ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego za Leta, abikorera n’ imiryango mpuzamahanga.
Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko ari ibyishimo kwakira iri siganwa ryahuje abakinnyi bagera ku 918 baturutse mu bihugu 110. Yagaragaje kandi ko ari icyumweru cy’akataraboneka, ahamagarira Abanyarwanda gushyigikira iri siganwa no kwakira neza abashyitsi.
Yagize ati: “Mwese murakaza neza mu Rwanda. Abanya-Kigali ni mwe muzafasha iri rushanwa kuba ryiza kurushaho, mushyigikira abakinnyi aho banyura.”

Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimangiye ko iri siganwa ryashobotse kubera ubushake bwa Perezida Paul Kagame, avuga ko amateka yanditswe i Kigali no ku mugabane wa Afurika. Yongeyeho ko iri rushanwa rizakurikirwa n’abafana benshi ku Isi, cyane ko televiziyo zirenga 100 zizaryerekana.

Abasiganwa b’ abagore babimburiye abandi
Ku munsi wa mbere, abasiganwa n’ibihe, Individual Time Trial (ITT) b’abagore batangiye urugendo rw’ibilometero 31,2 rwaturutse kuri BK Arena berekeza Kimironko (Simba Supermarket), Kwa Rwahama, Chez Lando, Prince House, Sonatube bazamuka Kicukiro, bakatira Gahanga ( Master Steel) bagaruka berekeza na none Sonatube, mu Kanogo, bakomereza ku Kimihurura mu muhanda wo kwa Mignone basoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC)’

Umusuwisikazi Marlen Reusser ni we wabaye uwa mbere, yegukana umudali wa Zahabu, akoresheje iminota 43 n’amasegonda icyenda, akurikirwa n’Abaholandi Anna van der Breggen (umudali wa Feza) wasizwe amasegonda 51 na Vollering Demi (umudali w’Umuringa) wasizwe umunota umwe n’amasegonda 4.

Umunyarwandakazi Nirere Xaveline, wabimburiye abandi ubwo isiganwa ryatangirizwaga muri BK Arena yasoreje ku mwanya wa 27, akoresheje iminota 50 n’amasegonda 7. Nirere Yavuze ko isiganwa ryari rikomeye, ariko ko yakoresheje imbaraga n’ubwenge ngo abashe kugera kure kandi ko ari isiganwa yari ategereje igihe. Yagize ati: “Ni ibintu nari ntegereje imyaka myinshi.”
Undi munyarwandakazi Ingabire Diane yabaye uwa 35 ku ntera ya 31,2 km, akoresheje iminota 52,57, mu gihe abakinnyi ba nyuma babaye Trinitah Namukasa w’Umunya-Uganda n’b’Abanya-Qatar babiri.
Hakurikiyeho abasiganwa mu bagabo
Abagabo bahatanye ku ntera ya 40,6 km maze Remco Evenepoel yegukana umudali wa Zahabu. akoresheje iminota 49,6 ku ntera ya 40,6 km, akurikirwa n’ Umunya-Australia Jay Vine wabaye uwa kabiri na ho Umubiligi Ilan Van Wilder aba uwa gatatu. Ni mu gihe Tadej Pogacar, wari uhanzwe amaso, yabaye uwa kane, akoresheje iminota 52,23, arushwa iminota ibiri n’amasegonda 37 na Evenepoel.
Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu, watwaye Shampiyona y’Igihugu muri ITT yabaye uwa 25, asizwe iminota 6 n’amasegonda 55 na Remco Evenepoel wabaye uwa mbere. Mugisha Moise yabaye uwa 31, asizwe iminota 8 n’amasegonda 54, naho uwa nyuma aba Umunya-Sudani y’Epfo, Edward Jalal, asizwe iminota 43,18.

Impunzi nazo zitabiriye ku nshuro ya gatatu
Shampiyona y’Isi y’Amagare yemera ko bamwe mu bakinnyi b’impunzi bitabira iri siganwa, nk’uko UCI ibiteganya kuva mu 2023. Mu bagabo, Wais Ahmad Badreddin, umwe mu bakinnyi b’impunzi, yabaye uwa karindwi ku munsi wa mbere.
Ibyishimo mu banyakigali
Abaturage bari benshi ku mihanda itandukanye mu bice by’ umugi bagaragaza ibyishimo byo kwakira abakinnyi. Bashyigikiraga abakinnyi baririmba banabyina, ibyatumye umwuka w’umunsi wa mbere w’iri siganwa uba uw’amateka kandi utazibagirana.
Isiganwa rirakomeza kuri uyu wambere
Iri rushanwa rizakomeza kuri uyu wa mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, aho abakinnyi b’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 bazakina isiganwa n’igihe (ITT).
Abahungu bazasiganwa ku intera y’ibilometero 31,2 guhera saa 13:35, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel.
Abakobwa bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 22,6 guhera saa 10:30, Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazilla akaba ari bo bazaba bahagarariye u Rwanda
Umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare muri Kigali wabaye itangiriro ry’amateka ku mugabane wa Afurika, waranzwe n’ ibyishimo ku bakinnyi, abafana, abateguye irushanwa ndetse no ku Rwanda muri rusange.
