BREAKING

Imibereho Y'Abaturage

Ubwishingizi bw’amatungo bwabaye inyongeragaciro ku bworozi

Kugirango Ubworozi burusheho kuba isoko ihamye y’ubukungu bw’u Rwanda, ni uko bukorwa kinyamwuga nk’uko bahora babikangurirwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Uretse izo ngamba rero, ubu hanashyizweho gahunda yo kwishingira amatungo, gahunda Leta ifatanyamo n’ibigo by’ubwishingizi binyuranye, maze mu gihe umworozi yakoze ibyo asabwa byose ariko itungo rigapfa akaba yashumbushwa hagendewe ku masezerano agirana n’ikigo cy’ubwishingizi yahisemo gukorana na cyo.

Aha, umworozi asabwa gutanga 60% by’ikiguzi cy’ubwishingizi bwose, Leta ikamutangira nkunganire ya 40%.

Ibyo byorohereje aborozi benshi bitabira iyi gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo

Joseph Museruka, ni Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi; arasobanura ko hishingirwa inka z’umukamo n’ibimasa, zaba iz’ibyimanyi ndetse n’ inzugu zifite kuva ku mezi 3 kugera ku myaka 8.

Museruka Joseph ushinzwe Tekana urishingiwe muri MINAGRI

Naho ingurube hishingirwa inyagazi n’amasekurume zifite kuva ku ukwezi 1.

Inkoko zo, hishingirwa izimaze iminsi 14 ziturazwe, ariko nko ku nkoko zororerwa gutanga inyama igihe amasezerano amara giterwa n’igihe umworozi azamarana izo nkoko.

Ku birebana n’amafi, hishingirwa amafi ya Tilapiya amaze iminsi 14 atewe muri kareremba agahabwa ubwishingizi bumara  amezi 8.

Ikindi umuntu yakwibaza ni ryari iryo tungo rishumbushwa umworozi?

Nk’uko bikubiye mu nyandiko y’amasezerano, aya matungo yose yishingirwa mu gihe yavuwe neza ariko indwara ntizikire, mu gihe cy’ibyorezo, gupfa itungo ribyara, gukubitwa n’inkuba cg kurumwa n’inzoka.

Ariko hari ibitishingirwa ari byo ibi bikurikira:

  • Amatungo yazize kutavurwa neza
  • Amatungo yazize uburangare
  • Ubujura
  • Intambara
  • Kugurisha itungo ubigambiriye
  • Kwica itungo ubigambiriye
  • Ibyo umworozi yatanze mu gukirikirana itungo
  • Kurigaburira ibintu byateza urupfu (amashashi, supaneti, imifuka, ibyuma….)

Mu gihe umworozi agize ikibazo ku itungo rye, yihutira kubimenyesha ikigo cyamuhaye ubwishingizi ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge mu gihe kitarenze isaha imwe.

Ababifitiye ububasha bapima  icyishe itungo , bakabikorera raporo ku buyobozi bw’Inzego z’ibanze. Gupima itungo ryapfuye bikorwa hari umworozi, veterineri hanyuma umworozi agomba kuba yagejeje ku kigo cy’ubwishingizi inyandiko zishyuza itungo ryapfuye zigizwe na: raporo igaragaza icyishe itungo, iri kumwe n’inyandiko ya  Veterineri igaragaza uko itungo ryavuwe mu gihe kitarenze iminsi 14, ari na byo Ikigo cy’ubwishingizi gishingira kuri raporo yakozwe n’uko itungo ryakurikiranwe, kigahuza ibyishe itungo n’ibiri mu masezerano, kigafata umwanzuro ukwiye, kikawumenyesha umworozi, mugihe kitarenze iminsi 30 uhereye umunsi umworozi yagereje inyandiko zishyuza ku kigo cy’ubwishingizi.

Iyo umworozi atanyuzwe n’igisubizo yahawe, yongera kwandikira ikigo cy’ubwishingizi asobanura impamvu atanyuzwe, akamenyesha ubuyobozi bw’umurenge, ndetse akanamenyesha MINAGRI,

Hirya no hino mi Gihugu aborozi bamaze kwinjira muri iyi gahunda barayivuga imyato kuko bayibonamo igisubizo kirambye ndetse bakorora batekanye

Inka yishingirwa hakurikijwe agaciro kayo

Madame NIYOYITA Peace wororera ingurube mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera aragira ati “Kuva iyi gahunda ya TEKANA MUHINZI MWOROZI URISHINGIWE yatangira mu 2019, twahise tuyitabira kuko twayibonagamo igisubizi;

Hano mu biraro byacu tuhafite ingurube zihenze cyane zavuye mu gihugu cy’u Bubirigi, zikaba ari ingurube z’icyororo zitanga intanga, tukaba turi bamwe mu bakwirakwiza intanga mu borozi ku bufatanye na RAB. Izi ngurube zitugeraho zihagaze mu gaciro ka miliyoni zigera muri 3 ntabwo rero twakora ikosa ryo kuzitunga zidafite ubwishingizi, kandi RAB iziduhaho nkunganire.”

Peace Niyoyita ukorera ukorera ubworozi mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera

Yakomeje agira ati “kandi usibye n’izi zitanga intanga, n’izindi zose tworoye hano duhaho abandi icyororo cyangwa izigurishwa zijya gutanga inyama zose ziba zishingiwe; Nk’ubu muri izi ngurube nigeze gupfushamo 2 imwe yapfuye ibyara indi yapfuye kubera uburwayi yaronsaga, kandi ubwishingizi bwarazinshumbushije nkomeza ubworozi bwanjye.

Kandi iyo ubaze usanga bidahenze kuko nk’ingurube ifite agaciro ka 800,000Frw, umworozi asabwa gusa gutangaho 28,800Frw, Leta ikamwishyurira 19,200Frw, iyo ipfuye bakwishyura 800,000Frw yose.

Ingurube zitanga intanga zo muri Ntarama Pig farming ziba zifite agaciro kanini kutazishingira byaba ari ukurangara.

Ikindi nitaho cyane ni uko ukuye itungo hano wese agiye kuryorora mushishikariza kurishyira mu bwishingizi.”

Mugiraneza Elisa ni umworozi wa kijyambere ukorera ubworozi bwe mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe. Yoroye inka zigera kuri 32 muri 30 zose zirishingiwe.

Ati “Twagiye tugira ibihombo mu matungo, inka zigapfa zishwe n’indwara, impanuka ndetse ko kutagira imiti igezweho n’ubuke bw’abaganga b’amatungo; Aho ibi bigo by’ubwishingizi bibidukanguriye numva ni byiza, kuko nari maze kugera ku nka zujuje 100% by’inka z’umukamo, ariko zikicwa n’uburondwe, cg ibindi bibazo binyuranye kuko zahuriraga n’izindi nka ku mariba cg mu rwuri. Nuko ninjira mu bwishingizi ku buryo muri izi nka zose 32 mfite hano, ebyiri gusa ni zo zitishingiwe kuko nziguze vuba.

Elisa Mugiraneza Umworozi washinganishije inka ze mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare

Kuva najya mu bwishingizi hari inka yapfuye ku bw’impanuka n’indi yarwaye iravurwa ariko iranga irapfa, izo zombie barazinyishyuye.

Inka za Mugiraneza Elisa 30 muri 32 zirishingiwe

Ikiguzi cy’ubwishingizi giterwa n’agaciro k’inka, iya Miliyoni n’igice barayishyura, iya Miliyoni imwe, iya 800,000Frw, iya 500,000Frw zose barazishyura. Bagusubiza amafaranga angina n’agaciro kayo ukajya kwigurira indi.”


Hadidja Umutoniwase, umworozi w’Inkoko mu Karere ka Nyagatare, yatangiranye umushinga inkoko 1000 kandi zose zishingiwe.
Ni gahunda yaje gushyigikira ubworozi.

Kuva iyi gahunda ya TEKANA URISHINGIWE Muhinzi Mworozi, yatangira imaze Leta imaze guha nkunganire Aborozi bagera ku 95,398 barimo Aborozi ku giti cyabo n’ibigo bikora ubworozi, bakaba barashumbushijwe amafaranga agera kuri 2,455,065,699Frw

Kubatarayoboka iyi gahunda rero n bo ntibacikanywe kuko amahirwe ya Nkunganire agihari , ndetse hashyizweho umurongo wa telephone utishyurwa babarizaho ibissobanurio birambuye .

Hashyizweho umurongo wa telephone utishyurwa

Mu cyerekezo cy’Iterambere ry’Igihugu NST2 biteganyijwe ko igipimo cy’ubwishingizi mu bworozi cyava kuri 14% by’amatungo yishingiwe kikagera kuri 30%.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts