BREAKING

Imibereho Y'Abaturage

Ubuyobozi bwa RDF bwijeje ubufasha imiryango y’abaherutse kuraswa n’ umusirikare

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwijeje ubufasha imiryango y’ababuriye ababo mu bushyamirane bwabaye ku wa 13 Ugushyingo 2024, mu murenge wa Karambi ho mu karere ka Nyamasheke, aho umwe mu bashinzwe umutekano yashyamiranye n’umucuruzi bituma arasa abantu batandatu, batanu bahasiga ubuzima. Igikorwa cyo guherekeza abitabye Imana cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’intara ndetse n’ubw’ingabo z’igihugu aho izi nzego zihanganishije imiryango  yaburiye ababo muri ubu bushyamirane.

Umuyobozi wa RDF mu intara y’Uburengerazuba Major Gen. Eugene NKUBITO mu ijambo rye yavuze ko umusirikare wakoze igikorwa cyo kurasa abantu yabikoze ku giti ke kandi yabahemukukiye.

Yagize ati”Ariko iyo hajemo gufata imbunda ubwo nyine ni urupfu, uba wahisemo kwica umuntu,ariko kurwana burya ni ibisanzwe abantu basangiye bagatongana cyane ko baba banasinze. Yakomeje agira ati uyu musirikare rero ibyo yakoze yabikoze ku giti cye ntabwo biranga indangagaciro za RDF. Muratuzi ntabwo ari ubwa mbere duhuriye ahangaha, uwabikoze rero yaduhemukiye yahemukiye RDF kandi yatubabaje.”

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda kandi bwijeje ubufasha mu gihe cya vuba imiryango yabuze ababo, kandi ko buzababa hafi mu minsi ya vuba bakareba icyakorwa.

Imiryango yababuriye ababo muri iri sanganya yashimiye RDF ko yababaye hafi kugera no kukubafasha gushyingura ababo.NTAKIRUTIMANA Joel ni umwe mu baturage babuze ababo mu karere ka Nyamasheke yavuze ko babagiriye neza nubwo babuze ababo.

Yagize ati”Nukuri twabyakiriye neza abayobozi bacu batugiriye neza cyane babidufashijemo twabyishimiye nubwo twabuze abacu,ntabwo byabura ko tubabara ariko ntabwo twabura kunezerwa kubera ko tutigunze twatabawe n’ubuyobozi n’abaturage benshi mubona bateraniye ahangaha”

Abaturage bakomeje bashimira inzego z’ubuyobozi guhera ku rwego rw’igihugu  uburyo bwabafashije kuva ibyago bibaye kugeza kuri uyu munsi wo gushyingura kuko ngo uretse kubura umuntu wabo witabye Imana ntakindi imiryango  yavunitseho mu bijyanye n’igikorwa cyo gushyingura kuko ubuyobozi bwarabyirengeye.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba DUSHIMIMANA Lambert,yavuze ko igihugu cyatakaje amaboko gusa ngo abaturage bakwiye gukomeza kugirira icyizere inzego z’umutekano ngo inzego z’ubuyobozi bwite za leta kandi nazo zizakomeza gufata mu mugongo ababuze ababo.

Yagize ati”Ubuyobozi rero natwe tuzakomeza gufatanya namwe kubafasha kugaruka mu buzima bwiza,kubafasha kwibagirwa ibyabaye ariko no kubaba hafi mu buzima busanzwe kugira no hatagira umwana ubura uburyo bwo kujya ku ishuri,umwana ubura icyo arya kubera ko papa we yazize ubugizi bwa nabi[urugomo nka ruriya]”

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwijeje ubufasha mu gihe cya vuba imiryango yabuze ababo

Umusirikare wakoze uru rugomo yamaze gufatwa ku bufatanye n’abaturage cyane ko basanzwe bafite imikoranire myiza n’ingabo z’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Abaguye muri iri raswa basezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane, abashyinguwe bose hamwe ni batanu, bapfuye mu rukerera rwo ku wa 3 tariki 13 Ugushyingo 2024, mu bushyamirane bwabaye hagati y’umusirikare n’umucuruzi wo mu kabari mu Kagari ka Rusharara mu murenge wa karambi mu karere ka Nyamasheke.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts