BREAKING

AmakuruPolitikiUbukungu

Miliyoni bavuye mu bukene, Diaspora yohereza miliyari 70. Raporo ya Statistique

Nyamagabe ni yo ifite abakene benshi mu Rwanda, mu gihe mu gihugu hose amazi meza agera kuri 92% by’abaturarwanda bose. Na ho mu ngo zigize igihugu, izigera  kuri 72% mu migi zirimo amakaro cyangwa se sima. Ni mu gihe kandi abadiaspora bohereje mu Rwanda agera miliyari 70.

Ibi ni bimwe mu byasohotse mu bushakashatsi ku mibereho y’ ingo mu Rwanda EICV7 ( Integrated household living conditions survey) bwashyizwe hanze ku ncuro ya 7 n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ibarurishamibare Statistique kuri uyu wa 16 Mata 2025.

Ubu bushakashatsi bukaba bwagarutse kuri byinshi mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda ndetse n’iterambere ryabo muri rusange.

Abanyarwanda benshi bagerwaho n’amazi meza

Nk’ uko bigaragaraga mu byavuye muri ubu bushakashatsi abanyarwanda bagera kuri 92% bavuye kuri 87% mu 2017 babona amazi meza. Mu gihe 90% muri bo babona amazi meza yo kunywa no gukoresha imirimo inyuranye yo mu rugo badakoze urugendo rurerure.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Murenzi Ivan, yagaragaje ko ibyagezweho mu myaka irindwi ishize bishimishije kubera ko ibipimo mpuzamahanga byemewe bigena ko byibura abantu badafite amazi mu ngo bakwiriye kuyabona ku mavomo ari mu ntera y’ iminota 30 gusa kandi bikaba byaragezweho.

Yakomeje avuga n’ubwo bimeze gutyo hakiri urugendo rurerure kubera ko abagera kuri 21% bakoresha iminota iri hejuru ya 30 ngo bagere ku ivomo cyangwa babashe kugera ku mazi meza.

Uyu muyoobozi atangaza kandi ko abagera ku mavomo bakoresheje iminota iri munsi ya 30 bagera kuri 68% mu gihe 21% bakoresha iminota iri hejuru ya 30 ngo bagere ku ivomo cyangwa isoko y’amazi meza.

Abagera kuri 21% bakoresha iminota iri hejuru ya 30 ngo bagere ku ivomo cyangwa babashe kugera ku mazi meza.

Imibare kugeza ubu ikaba igaragaza ko abafite amazi mu ngo za bo ari 16% bavuye kuri 9%, abavoma mu baturanyi no ku mavomo rusange abegereye ari 39% bavuye kuri 35%.  Abavoma ku yandi masoko ariko avubura amazi meza bakaba bageze kuri 35% bavuye kuri 43%, mu gihe abakoresha amazi ava ku masoko adasukuye bageze ku 10% bavuye kuri 12%.

Mu cyaro bitabiriye kubakisha Sima n’amakaro

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko ingo zo mu mijyi zingana na 74% ari zo zirimo sima cyangwa amakaro zivuye kuri 72% mu 2017.  Mu gihe mu bice by’icyaro ingo zifite inzu zirimo sima cyangwa amakaro zavuye kuri 17% zigera kuri 25%.

Inzu zirimo sima cyangwa amakaro zavuye kuri 27% zigera kuri 39%

Muri rusange mu gihugu hose ingo zifite inzu zirimo sima cyangwa amakaro zavuye kuri 27% zigera kuri 39%. Ibi bikaba byaravuye mu bushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066, zisurwa inshuro eshanu aho bwakozwe mu gihe cy’amezi 12, ni ukuvuga mu 2023 na 2024.

Bwana Ivan Murenzi, yavuze ko bishimishije kuba imibare y’ingo zirimo sima cyangwa amakaro zo mu bice byo mu cyaro yariyongeye kuruta mu mijyi.

Murenzi yavuze ko kuba imibare yo mu byaro yariyongeye bigaragaza iterambere mu baturage, ndetse ko iyo umuturage cyane cyane uwo mu cyaro abonye ko ari ngombwa gutunganya aho atuye ari kimwe mu bigaragaza ko ari gutera imbere.

Bwana Ivan Murenzi, Umuyobozi w’ ikigo cy’ igihugu cy’ ibarurishamibare NISR

Mu bindi kandi ubu bushakashatsi bugaragaza nk’ isoko y’ impinduka ku mibereho y’abanyarwanda harimo gahunda zitandukanye Leta yashyizeho.

Uyu muyobozi Mukuru w’iki kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Bwana Ivan Murenzi yakomeje avuga ko bakoranye n’ ikigo cya LODA maze  bareba ingo ziri muri gahunda ya VUP, aho basanze mu ngo ziri muri iyi gahunda, ubukene buri ku kigero cya 40,5%.

Abadiaspora bohereza akayabo!

Ikindi kandi ubu bushakashatsi bwagaragaje harimo kuba ingo zo mu Rwanda zarakiriye amafaranga ava mu mahanga zarageze kuri 59% muri 2024 zivuye kuri 23% mu 2017. Muri izi ngo zose hakaba harimo ingo 30% z’abantu batuye mu cyaro, zakiriye agera kuri miliyoni 198 mu mwaka umwe

Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje agera kuri miliyari 70 FRW

Bwagaragaje ko ingo zohererejwe amafaranga mu 2024, zikubye kabiri ugereranyije n’imyaka irindwi ishize, zikaba zarageze kuri 59% y’ ingo zose.  Ni mu gihe kandi amafaranga zohererejwe yarageze kuri miliyari 198 FRW, avuye kuri miliyari 78 FRW mu 2017. Ayoherejwe avuye mu mahanga muri yo yose akaba agera kuri miliyari 70 FRW.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko amafaranga yoherejwe n’ Abanyarwanda baba mu mahanga akajya mu ngo yageze kuri miliyari 70 FRW, avuye kuri miliyari 25 FRW mu 2017, ayoherejwe mu ngo zo mu bice bitandukanye n’abantu b’imbere mu gihugu yo agera kuri miliyari 128 FRW, avuye kuri miliyari 53 FRW.

By’umwihariko ab’i Kigali bakiriye miliyari 61,5 FRW, ayoherejwe n’abantu bo mu bihugu byo hanze ya Afurika ni miliyari 51,5 FRW na ho mu bindi bihugu bya Afurika haturutse miliyari 14,5 FRW yoherejwe mu ngo.

Nyamagabe ni yo ifite abakene benshi!

Mu bindi kandi ubu bushakashatsi bwagaraje ni uko ubukene mu bice by’imijyi bugeze kuri 16,7% mu gihe mu bice by’icyaro bugeze kuri 31,6%. Ni mu gihe ubukene bukabije mu mijyi buri kuri 3,1% mu gihe mu byaro bugeze kuri 6,4%.

Bimwe mu bice bigize akarere ka Nyamagabe

Imibare yashyizwe hanze ikaba igaragaza ko akarere ka Nyamagabe ari ko gafite abakene benshi na ho aka Nyarugenge kakaba ari ko kagira abakene bake mu gihugu hose. Bigaragara ko uturere 10 dukennye kurusha utundi ari utwa Nyamagabe, Gisagara, Rusizi, Nyanza, Nyamasheke, Rutsiro, Nyaruguru, Kamonyi, Rubavu, na Karongi.

Uko imibare y’abakene muri buri karere ihagaze:

Muri rusange:

Muri rusange ubu bushakashatsi bwamuritswe bukaba bugaragarza ko ubukene mu Banyarwanda bwagabanyutse mu myaka irindwi ishize bitewe n’imirimo myinshi yahanzwe, ituma ibyo Umunyarwanda yinjiza birushaho kwiyongera

Bugaragaza ko  ubukene mu Rwanda bwagabanyutse, bukaba bwaravuye kuri 39,8% mu 2017, bukagera kuri 27,4% mu 2024. Ni mu gihe ubukene bukabije bwo bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko gahunda Leta  ishyiraho ziituma ubukene bugabanuka

Ikigo cy’ igihugu cy’ ibarurishamibare, Statistique kigaragaza ko kugira ngo Umunyarwanda abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, kuri ubu bimusaba kuba afite nibura 560.027 FRW mu mwaka. Imibare ikaba igaragaza ko Umunyarwanda ku mwaka yinjiza 1040$, ayingayinga miliyoni n’ ibihumbi magana atanu y’ amafaranga y’ U Rwanda.

Na ho ku bijyanye no guhanga imirimo mu Rwanda, kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe akaba ari imirimo 1.374.214, mu gihe intego y’igihugu ari uguhanga imirimo ibihumbi 250 buri mwaka.

Muri rusange kugeza ubu ingo miliyoni 1,5 zavuye mu bukene, aho ubu bushakashatsi bugaragaza ko  ubukene bwagabanyutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts