BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitikiUbukungu

Ubucuruzi hagati y’ Ibihugu bya EAC bwazamutseho 14% mu mwaka umwe

Mu gihe cy’ umwaka umwe, Ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bwazamutseho 14%.

Kuri uyu ubu bucuruzi bikaba buri kugera kuri miliyari 33.2 z’Amadolari ya Amerika.

Bigaragara ko mu gihembwe cya kane cya 2024, igaragaza ko agaciro k’ubucuruzi muri rusange kagiye kazamuka ku kigero cya 14%, kava kuri miliyari $29.0 mu gihembwe cya kane cya 2023, kagera kuri miliyari 33.2 z’amadolari y’Amerika.

Raporo y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) y’umwaka ushize wa 2024, igaragaza ko ibicuruzwa byinjijwe mu bihugu bigize uyu muryango byazamutseho 8%, bigera kuri miliyari 18.1 bivuye kuri miliyari 16.8 z’amadolari ya Amerika mu 2023 mu gihembwe cya kane.

Ni mu gihe ibyoherejwe mu mahanga hanze ya EAC byazamutse cyane ugereranyije n’ibyinjijwe, kuko byazamutse ku kigero cya 24%, bigera kuri miliyari 15.1 bivuye kuri miliyari 12.2 by’Amadolari ya Amerika mu 2023 mu gihembwe cya kane.

Nubwo ibicuruzwa byoherezwa hanze byakomeje kuzamuka, ubusumbane hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, bwakomeje kwigaragaza, ariko bugabanyukaho cyane.

Igabanyuka ry’ubucuruzi ryari ku gaciro ka miliyari 3.1 z’amadolari mu gihembwe cya kane cya 2024, rivuye kuri miliyari 4.7 z’amadolari mu gihembwe nk’icyo cya 2023, bigaragaza igabanuka rya 34%.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bwakomeje gukomera mu gihembwe cya kane cya 2024, aho ubucuruzi hagati ya EAC n’ibindi bihugu bya Afurika bwazamutseho 17%, buva kuri miliyari 6.2 z’amadolari mu gihembwe cya gatatu cya 2023, bugera kuri miliyari 7.4.

Ubu bucuruzi bugize 22.2% by’umubare wose w’ibicuruzwa EAC yakoranye n’amahanga muri icyo gihe.

Uburyo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ukorana ubucuruzi n’utundi turere cyangwa Imiryango y’ubukungu.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC bugize 15% by’ubucuruzi bwose bw’uyu muryango.

Mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2024 bwari kuri miliyari 3.9 z’amadolari ya Amerika buvuye kuri miliyari 3.4 z’amadolari ya Amerika mu gihembwe nk’iki cy’umwaka wa 2023.

By’umwihariko, ubucuruzi hagati ya EAC n’Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) bwazamutse ku buryo bugaragara, aho ijanisha ryabwo ryavuye kuri 0.7% rikagera kuri 1.2% mu gihe kimwe.

Ubucuruzi hagati ya EAC na COMESA bwazamutse ku kigereranyo cya 9.1% mu gihe ubucuruzi hagati y’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) na EAC bungana na 13.6%.

EAC ni umwe mu miryango y’ubukungu mu Turere twa Afurika ihamye, yahuje imipaka ku rugero runini, aho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rworohejwe cyane.

EAC kandi ishyize imbere ibicuruzwa bikorerwa mu bihugu by’abanyamuryango, guteza imbere inganda no kugera ku ntego zirambye zo kugira ifaranga rimwe, hakanakurwaho imipaka hagati y’ibihugu byose kugira ngo abantu bashobore gucuruzanya nta mbogamizi n’imwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts