Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) DCG Jeanne Chantal Ujeneza yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Aba bapolisi bagize itsinda RWAFPU1-10, bayobowe na ACP Corneille Murigo, bagiye gusimbura bagenzi babo bari basanzwe bakorera ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile, mu gihe kingana n’umwaka aho bari bafite inshingano zo gucungira umutekano abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ab’indi miryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu.

DIGP Ujeneza yabasabye kuzarangwa no gushyira imbere akazi bubahiriza inshingano zabo, kuba maso no gukurikiza inyigisho bahawe, kugira ngo babashe kugasohoza neza uko bikwiye.
Ati “Akazi mugiyemo ni akazi ko gucungira umutekano abaturage mubarinda kugirirwa nabi no guhuguzwa ibyabo. Murasabwa kuzakoresha ibyo mwize no gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’umutekano n’ibyo guteza imbere imibereho myiza yabo, mubana neza nabo kugira ngo babashe kubaha amakuru y’ibishobora guteza umutekano muke kuko biri mu bizabafasha kuzuza inshingano zanyu neza”.

DIGP Ujeneza yabibukije kandi ko ikizabafasha mu kazi ari ukuba bari aho bagomba kuba mu gihe nyacyo, bagaragaza imyitwarire myiza no gukorera hamwe kandi imbaraga nyinshi bakazishyira mu gukora no gutanga urugero rwiza ku bandi.
Ati “Mugiye gutanga umusanzu wanyu mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, uko muzitwara nibyo bizatuma mugaruka mutewe ishema n’uko mwakoze mu kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.”
Yasoje abasaba kuzakorera hamwe nk’ikipe, kubahana no gufashanya, kurangwa n’isuku no gufata neza ibikoresho bazifashisha mu kazi.
Mu mwaka wa 2015 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, aho kuri ubu habarizwa amatsinda abiri y’abapolisi akorera Malakal no mu murwa mukuru Juba.