Mu itangazo ryashyIzwe hanze na Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga n’ Ubutwererane, Leta y’ U Rwanda yatangaje ko yikuye mu muryango w’ ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati CEEAC.
U Rwanda rukaba rwatangaje ko rwafashe umwanzuro wo kuva muri uyu muryango nyuma y’aho ibihugu biwugize biwukoresheje nabi, bishaka kurukumira.
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’inama ya CEEAC yabereye i Malabo, umurwa mukuru wa Guinee Equatoriale kuri uyu wa Gatandatu, aho byari biteganyijwe ko arirwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC ikabyitambika.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara, rigaragaza impungenge z’ uburyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifatanyije n’ibindi bihugu bimwe bigize uyu muryango, yakoresheje nabi CEEAC mu nyungu zayo bwite.

Rikomeza rivuga ko byongeye kugaragara no mu nama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu bya CEEAC yabereye i Malabo, aho uburenganzira bw’u Rwanda bwo kuyobora uyu muryango ku buryo buhererekanywa, nk’uko biteganywa n’ingingo ya gatandatu y’amasezerano shingiro y’uyu muryango, bwirengagijwe ku bushake hagendewe ku byifuzo bya RDC.
Iri tangazo rigira riti “U Rwanda rwari rwarabigaragaje mu ibaruwa igenewe Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ruyobora icyo gihe, rwamagana ukwirengagizwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kwakozwe mu nama ya 22 yabereye i Kinshasa mu 2023, ubwo RDC yari iyoboye. Guceceka no kutagira igikorwa byakurikiyeho, bigaragaza ko uyu muryango wananiwe gukurikiza amategeko awugenga.”

U Rwanda ruvuga ko rwamaganye uburyo uburenganzira bwarwo buteganywa n’amategeko shingiro ya CEEAC burimo bwirengagizwa. Bityo, nta mpamvu n’imwe rubona yo gukomeza kuba muri uyu muryango ugendera ku mikorere inyuranyije n’amahame awungenga n’inshingano.
Communaute Econimique des etats d’ Africe Central, CEEAC mu magambo ahinnye y’ igifaransa, ni umuryango washingiwe i Libreville muri Gabon mu 1983. Ukaba ugizwe n’ ibihugu 11 ari byo U Rwanda, Angola, RDC, Gabon, Repubulika ya Congo, Tchad, Guinée équatoriale, São Tomé-et-Príncipe, U Burundi, Cameroun na Centre Afrique.
Intangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga n’ Ubutwererane
:









