BREAKING

AmakuruPolitiki

U Rwanda na Sénégal byasinye amasezerano mashya y’imikoranire mu nzego zitandukanye

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda. Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025.

Perezida Faye yageze mu Rwanda ku wa Gatanu, yakirwa na Perezida Kagame ku kibuga cy’indege i Kanombe. Mbere yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, Abakuru b’ibihugu byombi bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano atanu y’ubufatanye, arimo ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima, iterambere, gukuriraho viza hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu rwego rushinzwe igorora ndetse n’ icyerekezo 2050.

Perezida Kagame yavuze ko ayo masezerano ashimangira ubufatanye bushingiye ku ndangagaciro zo gushyira umuturage imbere.

Yagize ati: “U Rwanda na Sénégal bisangiye indangagaciro imwe yo gushyira abaturage imbere, gutanga ibisubizo no kugendera ku cyerekezo gihamye cy’iterambere,”

Yakomeje avuga ko ibiganiro byabo bigamije kurebera hamwe uko Afurika yakomeza kwigira, cyane cyane binyuze mu guha urubyiruko amahirwe yo guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga.

Perezida Diomaye Faye yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda uburyo bamwakiriye, anashima intambwe u Rwanda rwateye mu rugendo rw’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko uru ruzinduko rugamije kunoza imikoranire no gushyiraho komisiyo ihuriweho izafasha mu gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono.

Yanakomoje ku buryo u Rwanda rwakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye bwa mbere muri Afurika, yibutsa ko Sénégal na yo izakira Jeux Olympiques y’urubyiruko hagati ya tariki ya 31 Ukwakira n’iya 13 Ugushyingo 2026 i Dakar.

Aya masezerano mashya yiyongera ku yandi asanzwe, arimo ajyanye n’ingendo zo mu kirere n’ubufatanye mu itangazamakuru. Umubano w’ibihugu byombi ukomeje gukomera kuva mu 2011 ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Dakar, ikaba yarabaye ishingiro ry’imikoranire iri hagati y’u Rwanda na Sénégal.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts