BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

U Rwanda na Maroc byasinyanye amasezerano y’ ubufatanye mu bya Gisirikare.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Maroc zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, yitezweho gufasha impande zombi kugera ku ntego ihuriweho yo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Rabat, ndetse na Minisitiri ushinzwe imiyoborere y’igisirikare cya Maroc, Abdeltif Loudyi.

Intumwa z’ ibihugu byombi ubwo zagiranaga ibiganiro

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Marizamunda yaherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Shakilla Umutoni, umuyobozi mu ngabo z’u Rwanda ushinzwe amahugurwa n’uburezi, Col David Mutayomba, na Lt Col Angeline Kamanzi, umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi mu iperereza ry’igisirikare.

Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa 19 Kamena 2025 yasobanuye ko aya masezerano yitezweho gufungura amarembo y’ubundi bufatanye mu nzego z’ingenzi z’ibihugu byombi.

Yagize ati “Aya masezerano y’ingenzi yatangije uburyo bukomeye bwo kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare kandi aharura inzira y’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu byombi.”

U Rwanda na Maroc byasinyanye amasezerano y’ ubufatanye mu bya Gisirikare

Kuva mu 2016 u Rwanda na Maroc bifatanya mu ishoramari mu buhinzi, mu bijyanye n’imiti, inganda, ingufu ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts