Inama y’umuryango w’abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29) ikomeje kubera i Baku, Azarbayijan. Ni inama ihuza za guverinoma, sosiyete sivili n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo yihutishe imbaraga isi ishyira mu gukemura ikibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Intumwa z’u Rwanda ziri i Baku aho zizibanda cyane mu biganiro ku bikorwa bigamije guhangana n’ibibazo biterwa n’imihandagurikire y’ibihe, ibireba ishoramari mu bidukikije ndetse no kubakira ibihugu ubudahangarwa.
U Rwanda rushyigikiye intego nshya y’isi mu bijyanye n’imari izashyirwa mu kurengera ibidukikije ikubiyemo uburyo bweruye bwo gushyigikira ikigega cyo gutera inkunga abagize igihombo n’ibyangijwe n’ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ibihe.
Iyi ngingo ni ingenzi cyane kugira ngo ibihugu byibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurukire y’ibihe bihabwe inkunga ihamye yo kuzahura ndetse no kubakira ubudahangarwa imiryango iba yangirijwe. Muri COP29, ikigega gitera inkunga abagize igihombo n’ibyangiritse ni ingingo y’ibanze ku Rwanda, kuko igaragaza ko hakenewe inkunga ihamye yo gufasha abaturage bahura n’ingaruka z’ibiza bikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Uyu mwaka intego nyamukuru y’u Rwanda kandi ni ukongera ishoramari guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Igihugu kizashimangira akamaro ko gushora imari mu bisubizo birambye bifasha ibihugu bizahazwa n’imihindagurukire y’ibihe. Intumwa z’u Rwanda kandi zizashyigikira uburyo bwose bwo gukorera mu mucyo ku mihigo y’ingamba ibihugu byiha ku kurengera ibidukikije, hatangwa amakuru nyayo kandi yuzuye ku nkunga zatanzwe hagati y’ibihugu kugira ngo hubahirizwe ihame ryo gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano z’ibyo abantu bakora.
U Rwanda kandi rushyigikiye icyifuzo cyo kongera icyiciro ibikorwa ibihugu byihaye mu guhangana n’imihindagurukire y’ibihe bizwi nka NDC. Kuri iyi ngingo hasabwa ko ibihugu bihumanya cyane ikirere byakongera igipimo cy’imari batanga n’imihigo biha.
Muri COP29, u Rwanda ruzigaragaza nk’ahantu heza ho gushora imari mu bidukikijei, rwerekane gahunda rufite mu kubaka iterambere rirambye no kwita ku bidukikije.









