BREAKING

Imyidagaduro

The Ben na Bruce Melody baganiriye n’itangazamakuru ku myiteguro y’igitaramo “The New Year Groove”

Abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda, The Ben na Bruce Melody, bahurije hamwe itangazamakuru mu kiganiro cyihariye cyari kigamije gusobanura aho imyiteguro y’igitaramo “The New Year Groove” igeze, igitaramo gitegurwa na The Ben kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena, ahari hasanzwe habereye n’icya mbere ku wa 1 Mutarama 2025, cyakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki. Kuri iyi ncuro, The Ben yatumiye Bruce Melody kugira ngo na we azasusurutse abazakitabira.

Iki kiganiro cyabaye mu buryo budasanzwe mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, kuko ari ubwa mbere abahanzi baganiriye n’itangazamakuru ahantu hagari, aho n’abakunzi babo bahawe amahirwe yo kwihera ijisho ibihangange bakunda, bakumva ibisobanuro by’imbonankubone ku mushinga munini bagiye guhuriramo.

Ntibyabaye ikiganiro gisanzwe aho abahanzi baba bari mu mpaka cyangwa buri wese yirata ibigwi bye, ahubwo cyaranzwe n’ubwumvikane, icyubahiro no gusobanurira itangazamakuru intego nyamukuru y’iki gitaramo.

Igitaramo “The New Year Groove”, kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, cyatewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Airtel Rwanda, Tecno, Engen, Centrika ndetse n’ikinyobwa Mützig.

The Ben yavuze ko iki gitaramo bagitekerejeho nk’igikorwa kigari kigamije kuramba, aho kitagomba kuba igikorwa cy’igihe gito, ahubwo kikazahinduka igitaramo ngarukamwaka gihuriza hamwe abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Ati:

“The New Year Groove ni igitaramo ngarukamwaka nka Afro Nation. Hari n’igihe kizajya kiba simbe ndi mu bazaririmbamo. Intego yacyo ni ukuzana ibyishimo n’umunezero mu Mujyi wa Kigali, no kugaragariza amahanga ko iwacu ari ho ibintu bikomeye bibera. Ni igitaramo cyacu twatangije, kizajya gihinduka uko imyaka igenda ishira, buri mwaka kikagira umwihariko wacyo.”

Ku ruhande rwe, Bruce Melody yavuze ko yemeye ubutumire bwa The Ben nta kuzuyaza, kubera icyizere afitiye uyu muhanzi n’uburyo igitaramo cye gisanzwe gitegurwa kinyamwuga.

Ati:

“Kuva The Ben n’ikipe ye batwegeraga, twahise twemera kuko igitaramo cye gifite umwihariko mu mitegurire. Nakunze igitekerezo cye, kandi nta cyabuza gushyiraho itafari ryanjye nkabashimisha. Niteguye neza, muzabibona kuri uwo munsi.”

Igitaramo “The New Year Groove” gikomeje gufatwa nk’imwe mu nkingi z’imyidagaduro itangira umwaka mushya mu Rwanda, aho abakunzi b’umuziki bategereje kuzasusurutswa n’ibihangano by’abahanzi bakomeye mu gihugu no hanze yacyo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts