BREAKING

AmakuruBusinessDiasporaUbukungu

Senegal: U Rwanda rwasogongeje abanyamahanga ikawa n’ icyayi byarwo

Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, yateguye igikorwa cyo gusogongera no gusangira ikawa n’icyayi by’u Rwanda, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ubwiza n’umwihariko w’ibi binyobwa bikomoka mu Rwanda.
Iki gikorwa cyari kigamije guha amahirwe abacyitabiriye kumenya no gusogongera uburyohe bw’ikawa n’icyayi by’u Rwanda, ndetse no gufungurira ayo mahirwe yo kwinjira ku isoko rya Sénégal no mu bindi bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburengerazuba.
Cyitabiriwe n’abayobozi bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri Sénégal, abahagarariye ibitangazamakuru, abavuga rikumvikana muri iki gihugu ndetse n’abashoramari batandukanye.
Abitabiriye bose basobanuriwe amateka n’umwihariko w’ikawa n’icyayi by’u Rwanda, ndetse banagezwaho uko ibi bihingwa byagiye bigira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu mu myaka myinshi ishize.
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko banyuzwe n’uburyohe n’ubwiza bw’ibi bihingwa, aho abari basanzwe bakora ubucuruzi bagaragaje inyota yo kubyinjiza mu byo bacuruza, mu gihe abandi baguze ku bwinshi mu byamurikwaga.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana, yavuze ko ikawa n’icyayi by’u Rwanda bifite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, guteza imbere imibereho y’abatuye icyaro no kongerera ubushobozi abaturage, by’umwihariko abagore.
Yagize ati: “Ubwiza bw’ikawa n’icyayi by’u Rwanda buzwi ku rwego mpuzamahanga. Turashishikariza abitabiriye iki gikorwa bose kuba ba ambasaderi babyo, bakabigira umuco mu mibereho yabo ya buri munsi.”
Hitezwe ko iki gikorwa kizafungura amarembo y’ubufatanye n’imikoranire mishya hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye bo muri Sénégal no mu karere.

Ambasaderi Festus Bizimana uhagarariye u Rwanda muri Senegal

Ikawa n’icyayi by’u Rwanda bikomeje kuba mu bihingwa byinjiriza igihugu amadovize menshi, aho bigenda byiyongera ku isoko mpuzamahanga.
Muri Gashyantare 2026, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko hagati ya Mutarama n’Ukuboza 2025, icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwa cyagabanutseho 8.4%, kiva kuri miliyari 3$ kigera kuri miliyari 2.7$.
Yasobanuye ko ibi byatewe n’izamuka ry’umusaruro w’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, aho ikawa yiyongereyeho 56,7%, amabuye y’agaciro ya 3Ts yiyongera 46,2%, n’ibindi bicuruzwa byiyongera 21,5%.
Mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwinjije miliyoni 104.6$ aturutse ku ikawa, ugereranyije na miliyoni 63.7$ zari ziteganyijwe, mu gihe icyayi cyinjije miliyoni 49.5$.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kwagura amasoko y’ibikomoka mu gihugu, haba ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts