Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwatangaje ko Shampiyona ya 2025/26 izatangira tariki ya 12 Nzeri 2025, irangire tariki ya 24 Gicurasi 2026.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, ni bwo Rwanda Premier League yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru igiye shampiyona izatangirira.
Ni amatariki yigijwe inyuma ho hafi ukwezi ugereranyije n’igihe yari gutangirira, dore ko ingengabihe yari yashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yerekanaga ko yari kuba yaratangiye tariki ya 15 Kanama 2025.
Muri uko kwezi habayemo ibikorwa bitandukanye ku makipe birimo gusuzuma ibyangombwa by’amakipe yemerewe gukina Icyiciro cya Mbere, n’imikino ya gicuti by’umwihariko igamije kwerekana no kureba urwego rw’abakinnyi bashya.
Nyuma y’uko ibi byose bimaze guhabwa umurongo, Rwanda Premier League yemeje ko Shampiyona y’u Rwanda izatangira ku wa 12 Nzeri 2025, izasozwe ku wa 24 Gicurasi 2025.

Ibi bivuze ko APR FC izaba itari mu makipe azakina Umunsi wa Mbere wa Shampiyona kuko izaba iri i Dar es Salaam muri Tanzania gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riteganyijwe tariki 2 kugeza 15 Nzeri 2025.
Biteganyijwe ko mbere y’uko shampiyona itangira izabimburirwa n’umukino wa FERWAFA Super Cup, uzahuza APR FC yegukanye ibikombe byose na Rayon Sports yayiguye mu ntege.
Igikombe cya Shampiyona giheruka cyegukanywe na APR FC, kiba icya gatandatu yikurikiranya ndetse n’icya 23 mu mateka yayo.