BREAKING

AmakuruPolitiki

Rwamagana: Gitifu w’ Akagali ushinjwa gukubita abaturage yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ akagali ka Kitazigurwa mu murenge wa Muhazi akarere ka Rwamagana yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano ashinjwa icyaha cyo gukubita abaturage.
Uyu muyobozi akaba yaratawe muri yombi ku wagatanu tariki 13 Kamena 2025 kugirango akorweho iperereza ku cyaha cyo gukubita abaturage ayobora.
Ibi bikaba byabaye nyuma y’aho abaturage bo muri ako kagali bari bamaze iminsi binubira ko abayoboza inkoni n’irindi terabwoba ritandukanye.
Mu batumye atabwa muri yombi harimo umugore n’abana be babiri b’abahungu yakubise mu buryo bukomeye, abaziza ko bari bibye ibishyimbo ku rugo rw’umuturanyi na ho Mama wabo amukubita amuziza ko atigeze atanga amakuru.
Uyu muryango ngo wahise utabaza inzego z’umutekano zijyayo zisanga koko yabagize intere zihita zimuta muri yombi hanatangira iperereza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye itangazamakuru ko uyu muyobozi yabanje gusezera mu kazi mbere yo gutabwa muri yombi ku bw’ibyaha akekwaho.
Mayor Mbonyumuvunyi yagize ati:“Yarasezeye kuko yabonaga ko tugomba kumwirukana. Ubutumwa duha abayobozi ni ukuzirikana ko ibyo dukora byose tubikorera abaturage, ko kandi iyo umuturage akoze ikosa abihanirwa n’amategeko ariko twe ntabwo twihanira.’’
Kuri ubu uyu muyobozi ukekwaho gukubita abaturage afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha akekwaho.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts