BREAKING

Ubutabera

Rukumberi: Ukekwaho kwica Nduwamungu Pauline yatawe muri yombi

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abakekwaho kwica Nduwamungu Pauline wari utuye I Rukumberi

Ni nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’ urupfu rw’ umubyeyi witwa Nduwamungu Pauline wari utuye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma wishwe aciwe umutwe ku itariki ya 14 Ugushyingo, 2024.

 

Amakuru akaba avuga ko ku bufatanye bwa Polisi y’ igihugu  n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, hafashwe abakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Mu ibazwa ryabo, uwitwa Nziza, mwene Ntihabose Theogene, yaje kwemera ko ari we wamwishe ndetse ajya no kwerekana aho yari yahishe umutwe wa Nduwamungu.

Hand cuffs on white background. Illustration icon, peerless closed linked police handcuffs. Black and white color.

Uyu Nziza kandi avuga ko impamvu yishe Nyakwigendera amuciye umutwe ngo ariko yagira ngo atazafatwa ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z’uwishwe hasigaramo ifoto y’uwamwishe iyo yamwishe barebana.

Ku makuru avugwa kandi ko IGIHE Nduwamungu Pauline yaba yarazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi wa RIB yasubije avuga ko kugeza ubu ntawakwemeza cyangwa ngo ahakane ko yaba yazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza rikaba ari ryo rizabigaragaza.”

Umuvugizi wa RIB kandi yongereyeho kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekanye impamvu nyakuri yateye Nziza kwica Nduwamungu Pauline ndetse n’abashobora kuba baramufashije muri icyo gikorwa cya kinyamanswa, mbere y’uko dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hatangwe ubutabera.

Urweo rw’ ubugenzacyaha RIB bukaba bwihanganisha umuryango wa Nduwamungu Pauline, iwizeza ko abagize uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu bazagezwa imbere y’ubutabera bagahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts