Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yakiriye Kedir Awol Omar, Umuyobozi mushya w’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC) ushinzwe u Rwanda, Uganda n’u Burundi.
Aba bayibozi bombi bakaba bahuye kuri uyu wagatatu tariki 9 Nyakanga 2025. bwo Mu biganiro byabo bakaba bagarutse ku bibazo by’ubutabazi n’imibereho y’abaturage mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda, washinzwe muri Nyakanga 1962 i Kigali, mu Rwanda.
Ku wa 8 Ukwakira 1982, u Rwanda rwabaye igihugu cya 130 cyinjiye mu Muryango Mpuzamahanga utabara imbabare wahoze witwa Croix-Rouge (ICRC).
Umwaka wakurikiyeho, ku wa 8 Ukwakira 1983, u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Croix-Rouge (International Federation of the Red Cross – IFRC).
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa bya Croix-Rouge y’u Rwanda byarahungabanye cyane.
Mu 1995, Croix-Rouge y’u Rwanda yabashije kongera gusubukura ibikorwa byayo ifashijwe n’indi miryango ya Croix-Rouge ku Isi.
Mu 2008, hashyizweho Inama y’Urubyiruko. Ibi byari impinduka ikomeye mu mikorere ya Croix-Rouge y’u Rwanda kuko urubyiruko rwatangiye kugira uruhare ku nzego zitandukanye, harimo gutangiza imishinga, kwigisha, gushyira mu bikorwa ibikorwa bitandukanye, ndetse no gufata ibyemezo ku nzego nto n’izisumbuyeho.