BREAKING

Imikino

RSSB Tigers yatangiye neza BAL 2026 itsinda Al Ahly Benghazi mu mukino w’amateka

Ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2026, yatangiye neza urugendo rwayo itsinda Al Ahly Benghazi yo muri Libya amanota 103-95, mu mukino wa mbere wa Kalahari Conference uri kubera i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukino wari utegerejwe cyane, by’umwihariko kuko Al Ahly Benghazi ifite izina rikomeye muri iri rushanwa aho yageze ku mukino wa nyuma mu 2024, mu gihe Tigers yo iri gukina BAL ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Tigers yatangiye umukino ifite imbaraga nyinshi, aho Leonard Craig Randall II yahise agaragaza ubuhanga bwe atsinda amanota menshi mu ntangiriro, mu gihe ku ruhande rwa Al Ahly Benghazi, Sofian Hamad na we yageragezaga kugumana ikipe ye mu mukino.

Agace ka mbere karangiye Tigers iyoboye n’amanota 35 kuri 27 ya Al Ahly Benghazi, bigaragaza ko iyi kipe nshya muri BAL itaje gusubira inyuma.

Mu gace ka kabiri, Al Ahly Benghazi yagarutse mu mukino ishyiramo imbaraga nyinshi, ifashijwe cyane na Donovan Williams wari uhagaze neza. Iyi kipe yanabyaje umusaruro amakosa Tigers yakoraga atuma igatsinda aka gace n’amanota 20-17.

Icyakora, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye RSSB Tigers igifite imbere n’amanota 52 kuri 47.

Agace ka gatatu kari gakomeye cyane, aho Al Ahly Benghazi yatangiye igabanya ikinyuranyo ndetse igera aho yenda no gufata iyambere. Gusa Leonard Craig Randall II afatanyije na Teafale Lenard Jr bongeye kuzamura urwego rw’umukino, batsinda amanota menshi arimo n’atatu ndetse na dunk zashimishije abafana.

Tigers yatsinze aka gace ku manota 26-19, ikomeza kongera ikinyuranyo kigera ku manota 78 kuri 66.

Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yakomeje gukina yegeranye, ariko Tigers ikomeza kwitwara neza no kugenzura umukino. Nubwo Lual Lual Acuil na Majok Machar Deng bagerageje gufasha Al Ahly Benghazi kugabanya ikinyuranyo, ntibyabahiriye kuko Tigers yakomeje guhagarara neza.

Umukino warangiye RSSB Tigers itsinze Al Ahly Benghazi amanota 103-95, itangira neza iri rushanwa ku nshuro yayo ya mbere.

Leonard Craig Randall II ni we wigaragaje cyane muri uyu mukino atsinda amanota 37, mu gihe Donovan Kennedy Williams yatsinze amanota 28 ku ruhande rwa Al Ahly Benghazi.

Nyuma y’iyi ntsinzi, RSSB Tigers izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, ikina na Petro de Luanda, imwe mu makipe akomeye muri Afurika.

Iyi ntsinzi itanga icyizere ku bakunzi ba basketball mu Rwanda, ko Tigers ishobora gukora amateka muri BAL 2026.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts