BREAKING

Imikino

Umuhungu wa Cristiano yahamagawe mu ikipe y’ igihugu

Rutahizamu ufatwa nk’umwe mu beza isi yagize, Cristiano Ronaldo yishimiye guhamagarwa k’umuhungu we, Cristiano Ronaldo Junior.

Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 15, Micheal Rwabigwi, yahamagaye abakinnyi azifashisha mu irushanwa ryiswe Vlatko Markovic international Tournament rigomba kubera muri Croatia kuva tariki 13-18 gicurasi 2025.

Mu bakinnyi uyu mutoza yahamagaye harimo umuhungu wa Cristiano Ronaldo witwa Cristiano Ronaldo Jr. Uyu mwana w’imyaka 13, amaze iminsi agaragaza ko azavamo rutahizamu mwiza kuko agenda yitwara neza.

Mu gihe gishize nibwo hasohotse amakuru avuga ko Ronaldo JR afite ibihugu birenga 3 yakinira ariko birangiye yemeye gukinira igihugu cya se. Ibihugu byavugwaga harimo Ubwongereza, Brazil, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Cape Verde ndetse na Esipanye.

Cristiano Ronaldo, aheruka gutangaza ko uyu muhungu we yamubwiye ko yifuza kuzakina mu ikipe imwe nawe. Ronaldo yarabyemeye ndetse ubona ko bishobora kuzagerwaho ukurikije uko akomeje kwihagararaho bisa nkaho ategereje umuhungu we.

Ronaldo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yishimiye uku guhamagarwa k’umuhunguwe anagaragaza amarangamutima ye. Yavuze ati “ Unteye ishema, muhungu wanjye.”

Uyu muhungu wa Cristiano Ronaldo arimo gukina mu bato ba Al Nassr ari nayo se arimo ndetse ubona ko yitwara neza cyane bishobora kuzafasha Portugal hatagize igihinduka.

Ronaldo yishimiye uku guhamagarwa k’umuhunguwe

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts