BREAKING

Imyidagaduro

Romy Jons na DJ Mamie ba Wasafi na DJ Ndelu wo muri Afurika y’Epfo bazataramira i Gashora

Ibyamamare mu kuvanga imiziki birimo Romy Jons uzwi nka RJ The DJ na DJ Mamie bo muri WCB Wasafi ya Diamond Platnumz, bagiye gutaramira mu Karere ka Bugesera, mu gitaramo gikomeye giteganyijwe kubera i Gashora.Iki gitaramo, cyateguwe na Ubumuntu Resorts, kizabera aho iyi nyubako iherereye i Gashora, kikazahuriramo n’abandi bavanga imiziki bakomeye barimo DJ Ndelu wo muri Afurika y’Epfo, umwe mu bigezweho muri Afurika muri iyi minsi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

I Gashora hateguwe igitaramo cy’ aba Dj bakomeye

Uretse aba baturutse hanze y’u Rwanda, hazanacuranga abandi ba DJs bo mu Rwanda barimo DJ Phil Peter, DJ Brianne, DJ Kavori, Selecta Danny n’abandi benshi. Iki gitaramo kikazayoborwa na Miss Muyango, umwe mu bakunzwe mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Roger Kimuli, umuyobozi wa Ubumuntu Resorts, yatangaje ko iki gitaramo kigamije gukangurira abantu gusura Bugesera no kumenyekanisha ibyiza by’iki gice cy’igihugu.
Yagize ati: “Abantu benshi iyo ubabwiye gusohokera ahantu ku mazi, bahita batekereza Rubavu, Karongi cyangwa Muhazi. Ariko bakwiye kumenya ko natwe hano i Bugesera dufite ahantu heza kandi hatari kure ya Kigali.

Ushobora kuhataramira, ukaryoherwa, ukarara utashye kuko urugendo ari rugufi.”

RJ The Dj agiye gutaramira i Gashora

RJ The DJ, uretse kuba asanzwe avangira imiziki Diamond mu bitaramo bitandukanye, ni Umuyobozi wungirije wa WCB Wasafi ndetse akaba anashinzwe gahunda z’imikoranire y’abavanga imiziki kuri Wasafi TV na Wasafi FM.
Ku rundi ruhande, DJ Mamie amaze kubaka izina rikomeye muri Tanzania nk’ umwe mu bavanga imiziki b’abagore bakunzwe kandi babigize umwuga. Na we akorera Wasafi TV na Wasafi FM.

Dj Mamie ategerejwe mu gitaramo i Gashora

Undi muhanzi w’imiziki watumiwe muri iki gitaramo ni DJ Ndelu wo muri Afurika y’Epfo, ukunzwe cyane mu minsi ya vuba by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, akaba ari umwe mu bakurikiranwa na benshi mu biyaramo byose agenda atumirwamo.

Dj Ndelu wo muri Afurika y’epfo

Iki gitaramo kikaba kitezweho gukomeza kuzamura izina rya Gashora na Bugesera muri gahunda zo guteza imbere ubukerarugendo n’ahantu ho gusohokera mu Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts