BREAKING

AmakuruPolitikiUbutaberaUmutekano

RIB yataye muri yombi abarimo Barafinda bakurikiranyweho gutangaza ibihuha

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, bakekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo mu baturage.
Aba bose bafashwe ku wa 29 Mutarama 2026, bakaba bakurikiranweho gukwirakwiza ayo makuru binyuze ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
RIB ivuga ko aba bafungwa bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kimironko, Kicukiro na Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane byimbitse ibyaha bakekwaho.
Mu butumwa yashyize ahagaragara, RIB yaburiye abaturage bose ko bagomba kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ishimangira ko itazihanganira uwo ari we wese uzazikoresha mu gukora ibyaha.
Itangazo rya RIB rigira rit:
“Imbuga nkoranyambaga zigomba gukoreshwa mu nyungu rusange, aho kuba intwaro yo guhembera ibihuha n’imvururu,”

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts