Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Ingabo (RDF) yakiriye Abashinzwe ibikorwa bya gisirikare bo muri ambasade z’ibihugu byabo, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abashinzwe ibikorwa bya gisirikare bo mu bihugu 22 n’imiryango mpuzamahanga, harimo Angola, u Bushinwa, Denmark, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, u Buyapani, Jordan, Mauritania, Namibia, Qatar, Koreya y’Epfo, Tanzania, Uganda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zambia, Zimbabwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (ICRC).
Bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Patrick Karuretwa, basobanurirwa ibijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Brig Gen Karuretwa yashimangiye ko ibiganiro by’umutekano nk’ibi bifasha mu gukomeza guhana ubumenyi hagati y’impande zombi, no guteza imbere ubufatanye bugamije kwimakaza amahoro mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.
Uhagarariye Ihuriro ry’Abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade ’Defence Attachés’ (DA), Brig Gen Emmanuel Shillingi, yashimye uburyo RDF itegura kenshi ibiganiro nk’ibi, agaragaza ko bitanga ubumenyi bwimbitse ku buryo igihugu gikemura ibibazo by’umutekano, haba imbere mu gihugu no mu karere.

Uhagarariye Ihuriro ry’Abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade ’Defence Attachés’ (DA), Brig Gen Emmanuel Shillingi, yashimye uburyo RDF itegura kenshi ibiganiro nk’ibi, agaragaza ko bitanga ubumenyi bwimbitse ku buryo igihugu gikemura ibibazo by’umutekano, haba imbere mu gihugu no mu karere
Brig Gen Shillingi yashimangira ko DA yiyemeje gukomeza guteza imbere ubufatanye n’ubwumvikane nk’abafatanyabikorwa mu iterambere.